“Yava mu ishuri akajya gushaka ibyo kumutunga, none ubundi agiye kwiba ntafite ibyo kumurihirira nabigenza nte?" Iki ni kimwe mu bibazo biherekeje imyumvire ya bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyanzwarwe mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’uburengerazuba, aho bafite imyumvire idasanzwe ku burezi bw’abana babo bemeza ko bahitamo kubavana mu mashuri bakajya gushaka amafaranga.
Babibwiye
umunyamakuru ubwo yasangaga muri aka gace umubare munini w’abana bigaragara ko
batiga ahubwo bibereye mu bikorwa byo gushaka amafaranga birimo nko kwikorera
ibisheke bakabijyana ku bicuruza.
Bamwe mu
babyeyi ba hano bemereye itangazamakuru ko kwiga kw’abana babo ntacyo bimaze ko
ahubwo igifite icyo bimaze ari uko “Barivamo (Ishuri) bakajya gushaka
amafaranga aho kujya kwiba.”
Badaciye ku
ruhande aba babyeyi bavuze ko “Niyo abana bava mu mashuri bafite ubwenge bwo
gukorera inda zabo batiba ntakibazo kibirimo.”
Ni imyumvire
abaganiriye na BTN TV bagaragaza bashize amanga aho bavuga ko imibereho
babayeho isaba ko umubyeyi aca hirya umwana nawe agaca hino bagahuriza hamwe
bagashaka ibyo kurya bya buri munsi,
Umwe muri
aba babyeyi ati “N’ubu singira imbaraga, mwanyimye akazi. Niba ntafite imbaraga
nkagira umwana akampahira ngomba kurya. Ikibi ni umwana uzajya mu mupaka,
sinabwira umwana ngo azajye mu mupaka. Ahubwo umwana nakore asunike iryo gare
mbone ibyo ndarira, nagufashe icyo gikapu umuhe Magana abiri nyararire. Ikibi
ni ukukwiba iyo telefone yawe.”
Undi we ati “Kugira
ngo umuntu abone amafunguro ni uko umwana yazana wenda igihumbi nawe wazana nka
2000 mugahuza, cyangwa ukazana 1000 nawe akazana 500 mugapfa kurya ubwo
burigatirizwa.”
Ni imyumvire
aba babyeyi bashingira ku kuba ngo ubuzima butifashe neza muri aka karere aho
ngo amafunguro yo kurya ya buri munsi abona umugabo agasiba undi.
Bakomeza
banavuga ariko ko ahanini nta n’impamvu yo kwiga ku bana babo kuko ngo hize
uwize kera ndetse ko no kubona amafaranga yo kubishyurira mu mashuri biba
bitoroshye.
Aba babyeyi
bavuga ibi mu gihe , gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 5 ikubiye muri
NST2, ari uko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bagomba kujyanwa mu mashuri,
mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda Leta yatangije gahunda yo kugaburira abana
ku mashuri hagamijwe kubafasha kwiga batuje badafite inzara.
Umunyamabanga
nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzwarwe aba babyeyi babarizwamo, Mugisha
Honore avuga ko nk’ubuyobozi ubu ikiri gukorwa kuri iyi myumvire y'aba babyeyi ari “Ugukomeza ubukangurambaga, ababyeyi
bamwe badashaka kujyana abana ku ishuri bakabihanirwa, twanashyizeho n’agafishi
ku rugo ku murenge ko abana bose bagomba kujya ku ishuri.”
Mu myumvire ya bariya babyeyi humvikanamo gushaka kugaragaza ko atari ngombwa ko abantu bose bakwiga, ni mu gihe Leta y’u Rwanda na UNESCO bo bemeza ko uburezi bw’ibanze ari na bwo aba bana bari kuvutswa ari ingenzi ku bantu bose batuye u Rwanda n’isi yose muri rusange.
Ntibakozwa ibyo Kujyana abana ku mashuri bakennye
Icyakora
ikibazo cy’abana bava mu mashuri si umwihariko w’i Rubavu gusa kuko imibare
igaragaza ko ari kimwe mu bihangayikishije ku rwego rw’igihugu cyose kuko Imibare
ya Minisiteri y’Uburezi ya 2023/2024 yo igaragaza ko abana bo mu mashuri abanza
bata ishuri banganaga na 5,2% barimo abahungu 6,1% mu gihe abakobwa ari 4,3%.
Mu cyiciro rusange abahungu bava mu mashuri ni 4,7% mu gihe abakobwa ari 3,6%,
naho mu cyiciro gisoza ayisumbuye ho abahungu bavuye mu ishuri mu 2023/2024 ni
5% mu gihe abakobwa ari 4,7%.
Kuri ibi
hiyongeraho ko Ubushakashatsi ku
mibereho rusange y’ingo bwa karindwi (EICV7) bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu
cy’Ibarurishamibare bugaragaza ko abanyeshuri binjira mu mwaka wa mbere
bakazagera mu wa gatandatu mu myaka itandatu ari bake cyane ahanini bitewe no
gusibira cyangwa kuva mu ishuri.
Nko muri
2018 abana barenga ibihumbi 517 batangiye amashuri abanza ariko abageze mu wa
gatandatu mu mwaka wa 2023/2024 barengaga gato ibihumbi 220.
Ubu bushakashatsi
bukagaragaza ko Abana baturuka mu cyiciro cy’imiryango ifite ubushobozi bimuka
ku kigero 84% mu gihe abakomoka mu miryango ifite ubushobozi buke bimuka ku
rugero rwa 66%.
Like This Post? Related Posts