Abaturage babiri bo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Gihango, bakubiswe n’inkuba umwe ahita apfa, undi agwa igihumure ahita ajyanwa kwa muganga.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki 23 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro, mu masaha ya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (18h00').
Aba bakubiswe n’inkuba barimo umugore w’imyaka 26, wari atuye mu Mudugudu wa Kandahura, mu Kagari ka Congo Nil, mu Murenge wa Gihango.
Naho undi wakubiswe n’inkuba n’umwana w’imyaka 16 wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mataba mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yavuze ko ba babajwe n’urupfu rw’umugore wakubiswe n’inkuba.
Yagize ati:"Twababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kuko umugabo we yari yamusize mu rugo yagiye kwivuza, amusanga aryamye mu muryango w’igikoni nyakwigendera yasize abana babiri."
Yakomeje avuga ko undi wakubiswe n'inkuba ari umwana w'umunyeshuri ariko we kubw'amahirwe yavuwe aroroherwa.
Ati:"Umwana wiga GS. Mataba yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ajyanwa ku kigo nderabuzima Congo Nil, abaganga bamukurikiranye ndetse muri iki gitondo yaje kumererwa neza ndetse agiye gusezererwa."
Gitifu Rutayisire yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti cyangwa kujya kureka amazi yo ku nzu ndetse n'ibindi byabateza ibyago nk'ibi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangaza ko inkuba ari ikibazo by’umwihariko mu bice by’icyaro, kuko mu bice by’imijyi usanga inyubako nyinshi zifite imirindankuba.
Muri Werurwe uyu mwaka, MINEMA yasabye abaturage kurushaho kwitwararika mu bihe by’imvura, kuko mu bantu 21 bari bamaze guhitanwa n’ibiza, 20 muri bo bishwe n’inkuba.
MINEMA ivuga ko abantu 90% bakubitwa n’inkuba ziba zibasanze hanze. Abo zisanga mu nzu na bo baba bari mu bikorwa byo gutega amazi, bafashe mu madirishya, batambaye inkweto cyangwa bafashe ibintu by’ibyuma. Bityo bakaba bagirwa inama yo kugama kuko aribyo birinda inkuba.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko umwaka ushize wa 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza 81 muri bo bishwe n’inkuba, 49 bicwa n’impanuka zo mu birombe, 17 inzu zirabagwira, 14 bicwa n’inkangu naho abandi bicwa n’ibiza birimo n’imyuzure n’inkongi z’umuriro.
Like This Post? Related Posts