Ku wa kane
tariki ya 23 Ukwakira 20225 nibwo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje
imyaka 68 y’amavuko ,umunsi abanyarwanda mu nzego zose ndetse n'abayobozi bakomeye kw’isi bamwifurije isabukuru nziza no gukomeza kuramba babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Nawe ntiyazuyaje
gufata umwanya wo gushimira abo bose bafashe umwanya bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
.
Perezida Kagame abinyujije kuri X yashimiye buri umwe wamwifurije isabukuru nziza anabasabira umugisha.
Yanditse ati: "Ku nshuti nyinshi, Abayobozi n’abandi banyifurije ibyiza ntabwo nagize amahirwe yo kumenya buri umwe ku giti cye, ndashaka kubashimira byimazeyo ku bwo kunyifuruza ibyiza mu isabukuru y’Amavuko. Imigisha.”
Umukuru w’Igihugu yavutse ku wa
Gatatu tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu
Ruhango y’ubu, ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Deogratias na Bisinda Asteria Rutagambwa. Perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda kuva 22 Gicurasi 2000 kugeza ubu.