Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagaragaje ko amafaranga inzego z’ibanze zinjiza ku mwaka yikubye inshuro zirenga ebyiri agera kuri miliyari 100 Frw mu mwaka ushize ndetse iyo ikaba ari inkingi imwe muri nyinshi zigaragaza umusaruro mwiza wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.
Raporo
ya MINALOC ku kwegereza abaturage ubuyobozi mu myaka 25 ishize, igaragaza ko
imwe mu nkingi za mwamba ari uko havuguruwe inzego z’imitegekere y’Igihugu.
Mbere ya
2001 u Rwanda rwari rufite perefegitura 12, komini 154, imirenge 1,531
n’utugari 8,987.
Ibyo
byatumye hakorwa amavugurura mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi mu 2001
hashyirwaho intara 11 n’Umujyi wa Kigali, uturere 106, imirenge 1,545 n’utugari
9,165.
Ayo
mavugurura na yo ntiyatanze umusaruro wari witezwe bituma mu 2006 hakorwa andi
akigenderwaho uyu munsi.
Intara
zaragabanyijwe ziba enye n’Umujyi wa Kigali, Uturere na two tuba 30, imirenge
na yo igirwa 416 n’utugari tugirwa 2,148 hiyongeraho urwego rw’umudugudu
hashingwa igera ku 14,837.
Gahunda
yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu myaka 25 yari igabanyijemo
ibyiciro bitandukanye harimo icyo kuva mu 2001-2005 cyibanze ku kongera kubaka
icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
ndetse banabasha kwitorera abayobozi binyuze muri demokarasi.
Ni cyo
cyiciro kandi cyakozwemo ivugurura rya mbere ry’inzego z’imitegekere y’Igihugu.
Ikiciro cya
kabiri cyahereye mu 2006-2011 kigamije kubaka ubushobozi bwa za nzego z’ibanze
ngo zikomere ndetse zongera kuvugururwa mu rwego rwo kugabanya imishahara
yagendaga ku bayobozi benshi.
Ikindi
cyakozwe muri icyo kiciro ni uguhuza imikorere y’inzego z’ibanze n’igenamigambi
ry’Igihugu by’umwihariko ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwari ruhanze amaso icyo
gihe ndetse icyo gihe hagira imisoro yegurirwa inzego z’ibanze mu rwego rwo
kuzubakira ubushobozi.
Ikiciro
cya gatatu ni ukuva mu 2012-2017 cyaranzwe no gukomeza kubakira ubushobozi za
nzego n’abaturage.
Hashinzwe
inzego nshya, hatorwa amategeko mashya, umuturage ahabwa ijambo mu bimukorerwa
ndetse hanongerwa ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za Leta. Ni mu gihe
ikindi cyiciro gihera mu 2018 kuzamura.
Muri izo
ngamba zafashwe zatanze umusaruro wo kongera uruhare rw’umuturage mu
bimukorerwa ruva kuri 66,9% mu 2015 rugera kuri 88,4% mu 2024.
Muri uwo
mujyo kandi amafaranga inzego z’ibanze zikusanya yavuye kuri miliyari 49,7 Frw
mu 2006 agera kuri miliyari 107,5 Frw mu 2024/25.
Ubukene na bwo bwaragabanyutse aho mu 2000 habarwaga ko abaturage bakennye bari
ku ijanisha rya 58,9% ariko bageze kuri 27,4% mu 2023/24.
Amafaranga
Leta iha inzego z’ibanze mu kunganira ibyo zikora na yo yazamukanye n’ubukungu
bw’Igihugu ava kuri miliyari 44,4 Frw ku mwaka yariho mu 2008 agera kuri
miliyari 865,6 Frw mu 2023/24.
Gukorera
mu mucyo mu nzego z’ibanze kandi na byo byarazamutse aho mu turere 30 raporo
zihabwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ari nta makemwa dutanga zavuye kuri 0
mu 2018/19 zigera kuri 27 mu 2023/24.
Gahunda
yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi kandi yanatanze umusanzu mu
kongera ibyo umuturage yinjiza ku mwaka aho byavuye ku 220$ mu 2000 bigera ku
140 mu 2024.
Hahanzwe
kandi imirimo mishya mu nzego z’ibanze ingana na 942.324 kuva mu 2017–2021
bingana na 88% by’igera kuri 1,071,425 yari yiyemejwe.
Uko
ubukungu bwazamutse kandi byatumye ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga
byiyongera bigera ku gaciro ka miliyoni 108,3$ mu 2015 bigera kuri miliyari
159,4$ mu 2024.
Muri iyo
myaka kandi ibyoherezwa mu mahanga byaragabanyutse ahanini bitewe na gahunda
y’Igihugu yo kongera ibikorerwa mu Rwanda aho byavuye ku gaciro ka miliyoni 22$
bigera kuri miliyoni 9,12$ mu 2024.
Abaturage
bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze kandi na bo mu 2024 bari bageze ku
ijanisha 76,5%.
Urubuga
rwa Irembo rutangirwaho serivisi za Leta kuri ubu rugera ku baturage bangana na
80,73% kandi zihuta ku muvuduko wa 86,61% ndetse abaturage 71,5% bahamya ko
byagabanyije ruswa yaterwaga no gusiragira mu nzego z’ibanze n’ibindi bipimo
bitandukanye.
MINALOC
igaragaza ko ariko hagikenewe kongerera uturere ingengo y’imari no kuhamanura
zimwe muri serivisi zitangirwa ku rwego rw’Igihugu kuko ubu muri serivisi za
Leta 522, izigera kuri 127 ni zo abaturage babona batarenze ku turere.
Ni mu
gihe serivisi 105 zegerezwa abaturage mu gihe runaka zikongera kugaruka ku
rwego rw’Igihugu naho izigera kuri 290 zo ziracyatangirwa ku rwego rw’Igihugu
gusa.