Umunyapolitiki
Issa Tchiroma Bakary wahatanye mu matora ya Perezida wa Cameroon tariki ya 12
Ukwakira 2025, yaciye amarenga ko mu gihe bitakwemezwa bidasubirwaho ko ari we
watsinze, iki gihugu kizabamo imyigaragambyo.
Tchiroma yashimangiye ko ari we watsinze aya matora,
ashingiye ku bugenzuzi itsinda rye ry’indorerezi ryakoreye kuri site z’itora
hirya no hino mu gihugu. Yavuze ko atazemera kwiba amajwi.
Mu kiganiro na BBC, uyu munyapolitiki yagize ati “Nta
gushidikanya, nta gicucu cyo gushidikanya kirimo. Intsinzi yanjye nta
wayihakana.”
Ubwo Tchiroma yatangiraga kwemeza ko yatsinze, ishyaka rya
Perezida Paul Biya w’imyaka 92 ryaramwamaganye, rigaragaza ko ari gukora
ibinyuranyije n’amategeko kuko Akanama k’Itegeko Nshinga ari ko gafite ububasha
bwo gutangaza uwatsinze.
Uyu munyapolitiki yahamagariye abamushyigikiye kuzarwanira
intsinzi ye, kandi ko adatewe ubwoba no gufungwa mu gihe yakwigaragambya,
biramutse byemejwe ko Perezida Biya ari we watsinze.
Nubwo Tchiroma w’imyaka 76 yemeza ko yatsinze, Komisiyo y’amatora
yo muri Cameroon yo yaciye amarenga Perezida Biya ari we uzatsinda kandi ko
amajwi ye ashobora kuzaba ari hagati ya 53 na 54%.
Biteganyijwe ko Akanama k’Itegeko Nshinga kazatangaza uwatsinze amatora tariki ya 27 Ukwakira 2025. Ni umunsi ushobora gutuma Perezida Biya amara ku butegetsi imyaka 50 cyangwa se Cameroon ikabona impinduka yaherukaga mu myaka 47 ishize.
Like This Post? Related Posts