Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yirukanye
General Christopher Musa, wari Umugabo Mukuru w’Ingabo za Nigeria, nyuma y’aho
havuzwe amakuru y’ibihuha by’igeragezwa ryo gukora coup d’état mu gihugu.
Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Perezida mu
by’itangazamakuru, Sunday Dare, izi mpinduka “zigamije gukomeza gushimangira
umutekano n’ikwirakwizwa ry’ubunyamwuga mu ngabo za Nigeria.”
Perezida Tinubu yahise ashyiraho abayobozi bashya mu
nzego z’ingabo:
General Olufemi Oluyede yasimbuye General Musa ku mwanya
w’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo.
Major General W. Shaibu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ingabo
zo Ku ubutaka.
Air Vice Marshall S.K. Aneke yagizwe Umuyobozi Mukuru
w’Ingabo zo mu kirere
Rear Admiral I. Abbas yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ingabo
zo mu mazi (Navy).
Major General E.A.P Undiendeye yakomeje ku buyobozi
bw’urwego rushinzwe ubutasi bw’ingabo.
Perezida Tinubu yashimiye abayobozi basimbuwe, ariko
anasaba abashya gushyira imbere ubunyangamugayo, ubufatanye n’ubunyamwuga,
kugira ngo barinde igihugu cyabo n’amahoro y’abaturage.
Izi mpinduka zatangiye gukurikizwa ako kanya, mu gihe
Leta ya Nigeria ikomeje guhakana amakuru avuga ko habaye cyangwa hateguwe coup
d’état, ivuga ko igihugu gifite ituze kandi umutekano urinzwe.
Like This Post? Related Posts