Madamu Nana Konadu Agyeman-Rawlings, wahoze ari Madamu wa Perezida wa Ghana, yitabye Imana afite imyaka 76.
Yitabye
ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, mu bitaro bya Ridge biri i
Accra, nyuma y'indwara y'igihe gito. Ibyo byemejwe n'umuvugizi wa Perezida,
Felix Kwakye Ofosu.
Nana
Konadu Agyeman-Rawlings yabaye Madamu wa Perezida kuva ku itariki ya 4 Kamena
1979 kugeza tariki ya 24 Nzeli 1979, ndetse no kuva tariki ya 31 Ukuboza 1981
kugeza tariki ya 7 Mutarama 2001.
Yabaye
umugore wa Perezida Jerry John Rawlings, wagiyeho nyuma y'ubutegetsi bwa
gisirikare, akaba ari we muyobozi wa mbere wa Ghana wagiye ku butegetsi mu
buryo bw'amatora.
Yashinzwe
ibikorwa byo guteza imbere abagore, harimo Ishyirahamwe ry'Abagore bo ku
itariki ya 31 Ukuboza (31st December Women's Movement), ndetse akaba ari na we
washinze ishyaka rya politiki rya National Democratic Party (NDP). Mu 2016,
yabaye umugore wa mbere wiyamamariza kuyobora igihugu cya Ghana.
Perezida
wa Ghana n'abandi bayobozi batandukanye batangaje agahinda gakomeye nyuma
y'urupfu rwe, bashimira ibikorwa bye by'indashyikirwa mu guteza imbere abagore
n'iterambere rusange.
Like This Post? Related Posts