Hari Imiryango 16 yo mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke,
yasigajwe inyuma n'amateka, ihurira mu bwiherero bumwe ndetse n'inzu zigiye
kubagwaho bakaba basaba ko bakubakirwa bakava muri izi nzu, aho gusubira muri
Nyakatsi no kwiherera ku gasozi.
Bihoyiki ni
umwe muri aba baturage bo muri uyu Murenge wa Kanjongo, basigajwe inyuma
n'amateka yabwiye umunyamakuru wa BTN TV uburyo bajya mu bwiherero budasakaye
ndetse bw'ubatswe n'ibikuta bibiri.
Yagize
ati:"Urabona saa 6h00' za mugitondo, uraziko buri wese aba yitegura kujya
ku bwiherero, ibaze kugira ngo uhagarare hano kugira ngo urebe ko hari umuntu
wagiyemo. Iyo umwe agiyemo arindira ko avamo undi ajyamo uko nguko... Ubwo rero
turasaba ubufasha bwo kubakirwa kuko reba izi nzu ukuntu zimeze, ubwiherero...Kandi
bavuga ngo wicare heza, inzu nziza n'ubwiherero bwiza bibe biri kumwe none
urabona imvura iragwa ikadusanga mu nzu, twajya kwihagarika imvura ikadusanga
hanze."
Si cyo
kibazo gusa giteye Bihoyiki agahinda kuko n'inzu abamo na bagenzi iyo uri mu nzu
imbere ushaka kureba hanze ntibigusaba gusohoka kuko igisenge cy'amategura
yamenaguritse iyo imvura iguye ikabasanga mu nzu irabayangira bikaba akarusho
iyo iguye nijoro kuko barara bikinga ku bikuta n'abana.
Ati:"Turanyagirwa
simbona ahantu nerekeza n'abana, iyo imvura iguye byutsa abana tukareba ahantu
twicara kugira ngo imvura ibanze ihite, yahita tukabona gusubira aho
twanyagiriwe"
Mugenzi we
yakomeje agira ati:"Ni amategura mo imbere, inzu y'amategura iyo imaze
imyaka 30 cyangwa 35 iyo nzu iba igomba gusanwa, mu kuyisana rero natwe
twakabyikoreye ariko nta bushobozi dufite.
Icya mbere
aho dutuye urabona ukuntu bimeze, icya kabiri nta butaka dufite wenda ngo tube
twagira ishyamba ngo umuntu agende ateme igiti."
Undi na we
yunzemo agira ati:"Turacyari muri nyakatsi, Karehe niyo isigaye muri
nyakatsi kandi abandi bose babakuye muri nyakatsi, turavirwa, kandi ubu
umubyeyi (Perezida Paul Kagame) aziko turyama ahantu heza, tuguwe neza, niba
ibintu byaranze kandi jye nziko byaje ariko nyine ntabyo tubona...Tumerewe nabi
turanyagirwa igitondo n'ikigoroba."
Icyifuzo
cy'aba basigajwe inyuma n'amateka ni uko bakubakirwa ubwiherero ndetse n'inzu
kuko izo bafite zigiye kubagwaho.
Umwe
ati:"Icyifuzo cyanjye ni uko mwamvugira mukareba ukuntu iyi nzu yanjye
yasanwa igasakarwa. Ubufasha dusaba ni ukugira ngo natwe tugaragare neza
nk'abandi."
Aba
basigajwe inyuma n'amateka bakomeje bavuga ko kuba baba mu nzu zenda kubagwaho
kandi zikaba ziva cyane bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kubura aho
babika ibyangombwa.
Umuyobozi wa
Karere ka Nyamasheke, Mupenzi Naricisse, avuga ko bari muri gahunda yo
gusanurira abatishoboye n'aba basigajwe inyuma n'amateka amateka nabo bakaba
bari ku rutonde rw'abazagerwaho n'iyo gahunda.
Yagize
ati:"Ngira ngo ku basigajwe inyuma n'amateka dufite gahunda y'isuku
n'isukura, tukagira na gahunda yo kuvugurura abafite inzu zishaje, zimeze nabi
ndetse n'ubwiherero na bariya baturage bose bo muri kariya Kagari dufite
urutonde rwabo kandi n'abo basigajwe inyuma n'amateka nabo barimo."
Muri rusange
imiryango isaba kubakirwa ubwiherero n'inzu irenga 40 aho mu Mududgudu wose
hagarara ubwiherero butarenze butatu nabwo bumeze nko kwiherera hanze.
Like This Post? Related Posts