• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwasabye uwahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, kwishyura amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu kumufasha kwishyura abamwunganira mu manza zitandukanye yagiye aburana.

Jacob Zuma yahawe iminsi 60 yo kuba yishyuye ayo mafaranga, bitaba ibyo, umutungo we ukaba watezwa cyamunara cyangw ugafatirwa

Mu mwanzuro wasomwe ku wa Gatatu, Umucamanza Anthony Millar yategetse ko abashinjacyaha ba Leta batangira gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, harimo gufatira no kugurisha umutungo wimukanwa ndetse n’utimukanwa w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu kugira ngo asubize amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu manza.

Iryo tegeko riranemera ko hari n’amafaranga ya pansiyo ye nayo kuba yarabaye  perezida ashobora gufatirwa kugira ngo ayo mafaranga yishyurwe yose cyangwa igice cyayo.

Icyo cyemezo kije mu gihe hari hashize igihe kirekire havugwa ikibazo cy’uko Zuma yakoresheje amafaranga ya Leta agera kuri miliyoni 29 z’amarandi ahwanye na miliyoni 1.7 z’amadolari mu kwishyura abamwunganira mu manza z’ibyaha yashinjwaga n’izindi nzego z’amategeko.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments