Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yatangaje ko u Bubiligi bwegereye Qatar kugira ngo ibufashe kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda, gusa ashimangira ko nta musaruro byatanze kuko iki gihugu kitagaragaza impinduka mu myitwarire.
Ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi Amb. Nduhungirehe, yavuze ko u Bubiligi bwasabye Qatar kubufasha gukemura ibibazo byabwo n'u Rwanda.
Yagize ati:"u Bubiligi bubinyujije kuri Qatar bwasabye ko twabonana, kugira ngo tuganire ku kibazo. Nabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi muri Gicurasi kugira ngo tubasobanurire muri make impamvu twahagaritse Umubano, kuko imyitwarire y’u Bubiligi ntabwo yari iboneye cyane cyane nk’igihugu cyagize uruhare mu mateka y’u Rwanda ndetse no mu mateka y’aka karere kose k’ibiyaga bigari."
Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko nubwo u Bubiligi bwateye iyo ntabwe ntakirakorwa mu kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi.
Yagize ati:"Ntakirakorwa mu kuzahura umubano kubera ko ntabwo turabona ko hari icyahindutse kigaragara. Mwabonye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yavuze ko mu kwezi gutaha, azaza mu nama y’Abaminisitiri bo mu muryango wa Francophonie […] ariko ku byerekeye umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ntakirakorwa kigaragara."
Muri Werurwe 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni icyemezo u Rwanda rwafashe kuko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
Rwavuze rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.
Mu kiganiro Maxime Prévot aherutse kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko igihe cyo kuzahura umubano kitaragera.
Ati:"Haracyari kare kuba twavuga ibyo kubura k’umubano. Ndashaka kwibutsa ko u Bubiligi ataribwo bwashatse guca umubano n’u Rwanda."
Yavuze ko kuzahura umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda bishobora gufata igihe kandi abantu bakwiriye kubyumva.
Yagize ati:"Kuri njye ni ingenzi mbere na mbere kuba inzira zishobora gutuma umubano uzahuka zongera guhangwa, byagenda gake cyangwa bikanyura mu zindi nzira. Ibi ni byo nagerageje gukora mu mezi ashize, by’umwihariko mu nama na mugenzi w’u Rwanda i Doha, hashimwe ubuhuza bwa Qatar. Umubano ushingiye kuri dipolomasi uba ukwiriye guhabwa igihe kugira ngo wongere kubaho kandi usubire mu buryo bwari busanzwe, nta gisubizo gihari uretse ibiganiro."
Yasabye abantu kutagira byinshi bitega ku ruzinduko ateganya kugirira i Kigali, mu bijyanye no kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Maxime Prévot ni umwe mu bayobozi bo mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (Francophonie) bazitabira inama yawo yo ku rwego rwa za Minisiteri izabera i Kigali mu Ugushyingo 2025.