Ku gicamunsi cyo kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 nibwo mu nteko ishinga amategeko y’U Rwanda habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abasenateri 6 barimo Prof.
Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana
Alfred, Frank Habineza na Nkubana Alphonse wayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Mu ijambo rye yagejeje kubagize inteko ishinga amategeko
Perezida Paul Kagame yabahaye umukoro
wo kwita cyane ku nshingano zabo, bakibuka ko Abanyarwanda bakeneye byinshi
kandi amikoro igihugu gifite akaba adahagije, bityo ko bakwiye kugira uruhare
mu gutuma ibintu bikorwa neza.
Perezida Kagame yavuze ko Inteko Ishinga
Amategeko cyane cyane Sena, ifite uruhare rukomeye, mu miyoborere y’igihugu,
agaragaza ko ituma inzego z’igihugu zibona aho zishyira imbaraga, kandi igakora
isuzuma rikenewe kugira ngo inzego zose zigume ku murongo.
Yagize ati "Rero guhuza intego z’igihugu z’igihe kirekire
n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ni ugukora ku buryo ibyemezo bifatwa
bijyana n’ibyo Abanyarwanda bakeneye kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo
Abanyarwanda bafite."
"Ubundi urebye ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane
ndetse birenze n’amikoro yacu, ariko ibyo na byo ni byo bitwibutsa ko no mu
mikoro make, tugomba kuyakoresha neza, kugira ngo agere ku byo dushobora
bishingiye kuri ibyo bike dufite’.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko inshingano Sena iba ifite zikwiye
gukoreshwa neza, kugira ngo bike igihugu gifite bigere ku Banyarwanda benshi
uko bishoboka, kandi bigakorwa mu buryo busanzwe.
Ati "Abafite byinshi byo gusesagura bakora ibintu uko
bishakiye kuko nta kibagoye kiba gihari, ariko kuri twebwe ibitugoye ni byinshi
ni yo mpamvu rero tugomba kubyifatamo neza. Ndashaka ko Abasenateri muri ubwo
buryo bagomba gutanga umurongo, ugaragara w’ibyihutirwa, mukanagenzura ishyirwa
mu bikorwa ry’ibyo ngibyo kandi mugaharanira ko bikorwa mu gihe kiba
gikwiriye".
Perezida Kagame kandi yanibukije Abasenateri ko bagomba
gukurikirana kugira ngo uko Politike y’igihugu kenshi iba igaragara neza mu
nyandiko, abe ari na ko igaragara mu ishyirwa mu bikorwa, kuko akenshi mu
mpapuro iba yanditse neza, ariko mu kuyishyira mu bikorwa ntibigende neza.
Ati "Ikintu cy’ibanze cya ngombwa ni uko ibyo byiza
byanditswe bishyirwa mu bikorwa, ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu
nyandiko, ndetse iteka abantu bagahora babaza, bibaza impamvu ibikorwa
byihutirwaga kandi byari bifite amikoro, nubwo dufite amikoro adahagije,
impamvu biba btashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye".
Umukuru w’Igihugu yibukije ko kubera ubwo bushake bwo kwihutira
gukora ibintu bizima, abatujuje inshingano zabo bakwiriye kubibazwa, ibisubizo
bigatangwa kugira ngo ubutaha amakosa aba yakozwe atasubiramo.
Ati "Abasenateri rero sinirirwa mvuga byinshi, muzi aho
tuvuye, muzi aho turi, muzi aho tugana, inshingano yanyu murayumva, ndetse
harimo inshingano yo kwibutsa twese, icyo dushinzwe no kugisobanura igihe
byagaragaye ko kitari mu buryo, mukwiye gukoresha rero mutyo, ni bwo muzaba
mugiriye akamaro igihugu cyacu.
Yarangije abifuriza kuzagira imirimo myiza, ati "Muzakore neza imirimo ijyanye n’inshingano mumaze kurahira."