Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yasabye abaturage kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura umusaruro wabo, hagamijwe kwihaza mu biribwa, avuga ko nta bantu badashobora gutekereza neza mu gihe batariye neza.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe, ahabereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku rwego rw’Igihugu.
Dr. Bagabe yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ari umwanya mwiza wo kurushaho kuzirikana uruhare rwa buri wese mu gutuma Igihugu kigira umutekano w’ibiribwa ku buryo busesuye, hahuzwa imbaraga hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi.
Yagize ati:"Twahisemo kwizihiriza uyu munsi muri kano karere ka Nyamagabe, tugamije kongera imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo duhashye ubukene n’imirire mibi, kuko raporo z’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare zigaragaza ko muri kano karere ariho ibipimo by’ubukene biri hejuru kurusha ahandi mu Gihugu."
Yakomeje asaba abahinzi kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura umusaruro w’Igihembwe cy’ihinga mu bice by’Igihugu byagize imvura, hitabwa ku gufumbira imyaka, kuyibagarira, kurwanya indwara n’ibyonnyi, no gukurikiza inama zose bagirwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi.
Yagize ati:"Gufata amazi y’imvura ibonetse, akazifashishwa mu kuhira imyaka n’amatungo igihe icitse kare. Guteganya hakiri kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro n’amasoko y’umusaruro."
Minisitiri Dr. Cyubahiro Bagabe yanibukije abahinzi ko kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa aba ari ukwibuka ko umutekano w’ibiribwa utagarukira gusa ku kugira ibyo kurya bihagije.
Ati:"Ikigamijwe ni ugukora ku buryo buri funguro ritunge umubiri uko bikwiye kandi rigire uruhare mu gutuma umuntu atekereza neza. Ni muri rwo rwego, twatangije gahunda yo kugaburira abana hifashishijwe ifu y’ibigori yuzuye intungamubiri z’ingenzi (Fortified Whole Grain Maize Flour)."
Mu kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa muri aka Karere Nyamagabe hatanzwe indyo yuzuye ku bana bo mu Ishuri Mbonezamikurire y’Abana Bato no ku banyeshuri biga muri GS. Saint Nicolas Cyanika, ndetse hanaterwa ibiti by'imbuto ibihumbi 5000.
Sibyo gusa kuko imiryango irindwi itishoboye yorojwe inka, mu gihe indi miryango 20 yahawe ihene ebyiri kuri buri muryango.
Uyu Munsi Mpuzamahanga w'Ibiribwa mu Rwanda wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n’ejo heza."
Minisiteri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, batera ibiti by'imbuto mu rwego rwo kwihihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa