• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kibirizi, umusore witwa Ahishakiye w'imyaka 33 y'amavuko akurikiranyweho kwica nyina Mukasine Veleta, amutemesheje umuhoro, nyuma y'igihe kinini atyaza umuhoro avuga ko azamwica ariko ntihagire igikorwa.

Aya mahano yabaye mu ahagana Saa Moya z'umugoroba (19h00') wo ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo.

Amakuru avuga ko nyina w'uwo musore yabatekeye nk'uko bisanzwe ariko umuhungu we yanga kuza kurya hanyuma areka nyina abanza kurya we n'umuvandimwe we, bamaze kurya afata inzu yose arayikinga, akingirana umuvandimwe we ariko nyina amakingirana mu ruganiriro (salon) afata umuhoro awutemesha nyina, umuvandimwe we avuza akaruru aratabaza ariko abatabaye basanga nyina yamaze gupfa.

Uwo musore akimara kwica nyina yahise yijyana ku biro by'Akagari ka Mututu abwira inzego z'ubuyobozi ko amaze kwica nyina.

Inzego z'ubuyobozi nazo zihituye kuhagera uwo musore na we ahita atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano.

Abaturage baganiriye na BTN TV mu gahunda kenshi bavuga ko babajwe n'urupfu rwa nyakwigendera, bongeraho ko bibabaje cyane kubona umwana yica nyina wamubyaye urupfu rwa agashinyaguro kandi ari we yari afite wenyine.

Aba baturage bakomeje bavuga ko muri iki Cyumweru nyakwigendera Mukasine yari aherutse gutanga ikirego mu nteko y'abaturage avuga ko umuhungu we yagambiriye kumwica maze abaturage babifata nk'ibyoroshye kandi uwo muhungu we yari amaze igihe kinini atyaza umuhoro yigamba ko azica nyina.

Umwe ati:"Njyewe nanjye nari nagiye ku itabaro hanyuma aho narindi mu nzira mvayo numva abaturage barampagaye babwira ko umuhungu yakingiranye nyina arimo amutemagura, ngerageza kubwira abari babibwiye nti nibashake amasuka cyangwa ibindi bakubite ku rugi rukinguke bateshe uwo mwana kwica nyina."

Uyu muturage yakomeje avuga ko yari afite moto ahita yihuta ahageze asanga umusore yamaze kwica nyina.

Undi muturanyi wa nyakwigendera yavuze ko uwo umusore yari amaze iminsi yigamba ko azica nyina.

Yagize ati:"Amakuru atugeraho afatika ni uko uwo muhungu yari amaze iminsi avuga ko azica nyina ndetse abamukurikiraniye hafi bavuga ko yari yaranatyaje umuhoro. 

Ubwo rero yaje nijoro bamaze kurya afata akana  (Mwishywa we) babanaga (Umwuzukuru wa nyakwigendera), amukingirana mu cyumba hunyuma umwana yumva wa muhungu arimo atema wa mukecuru aratabaza ariko anakoze ku rugi asanga rurakinze, umwana ahita akingura idirishya acamo nibwo yatabaje abaturage baje basanga hagikinze ariko wa muhungu yanyuze mu wundi muryango yijyanye ku Kagari."

Aba baturage bashimangira ko uwo muhungu wakoze amahano yo kwica nyina ari umugambi yateguye kuko yari amaze gutyaza umuhoro inshuro eshatu ari nako yigamba ko azamwica.

Abaturage bo muri aka gace kabereyemo ayo mahano bavuga ko wishe nyina akwiye guhanwa by'intangarugero kuko ibyo yakoze birenze ukwemera.

Nyakwigendera Mukasine Veleta yashyunguwe kuri uyu wa Gatanu, mu gihe umuhungu we wamwishe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo muri aka Karere ka Nyanza.

Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza ariko ntibyamukundiye. Gusa, ukurikije ibivugwa n'abaturage ndetse no kuba nyakwigendera Mukasine yari yarateye intabwe agatanga ikibazo cye mu nteko y'abaturage ariko ntigihabwe uburemere bwacyo bigaragara ko habayeho uburangare bw'inzego z'ibanze zitakumiriye icyaha kitaraba.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y'107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments