• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangeje ko rwashyikirije Urwego rw’Ubushinjacyaha (NPPA), dosiye y’abayobozi 14 b’Akarere ka Nyabihu bakekwaho kunyereza umutungo.

Abakekwa barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo mashami.

Barimo kandi Perezida wa IBUKA muri aka karere n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango na ba gitifu bo mu mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse jenoside.

Aba bayobozi n’abandi bakozi bikorera bakurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga yagenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge irindwi y’aka karere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye The New Times ko 'Dosiye zohererejwe ubushinjacyaha'.

Aba bakozi batangiye gukorwaho iperereza nyuma y’aho bimenyekanye ko hubatswe inzu 15 muri 17 zateganyijwe, na zimwe ntizubakwe uko bikwiye.

Nko mu Kagari ka Mutaho mu Murenge wa Rambura, byagaragaye ko hari inzu ebyiri zitarangiye neza, kuko hari ibikoresho bitahageze, nyamara abakoraga iyo mirimo bemeza ko byose byakozwe neza.

Icyo gihe kandi RIB yavuze ko 'inshuro nyinshi aba bakekwa bagiye bashyira umukono ku nyandiko zemeza ko bakiriye ibikoresho by’ububwatsi nyamara bitatanzwe, mu gihe ibindi bikoresho byakiriwe bitujuje ubuziranenge'.

Icyaha cyo kunyereza umutungo, ni icyaha giteganywa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 7 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo uhamijwe icyaha yanyereje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments