Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y'Iburengerazuba, ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ku manywa yo ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, aho iyo modoka yari igeze mu Murenge wa Kabaya, mu Kagari ka Gaseke.
Amakuru avuga ko iyo modoka yarimo abantu bavavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru, bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo, mu Karere ka Ngororero.
Abahise bitaba Imana barimo Hagumimana Emmanuel w’imyaka 55, Kiribeti Jean Baptiste na we w’imyaka 55 ndetse na Dusabimana Françoise w’Imyaka 47 y’amavuko.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko impanuka yatewe n’uko umushoferi wari uri kwiruka, ageze mu ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya, ananirwa gukata imodoka igwa munsi y’umuhanda.
Yagize ati:"Yananiwe gukata ikoni, abagabo babiri bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ajyanywe mu Bitaro bya CHUK."
Uyu Muyobozi avuga ko abantu 9 bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi 6 bakaba bari mu Bitaro bya Kabaya.
Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri, abandi batwarwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kabaya.
Mu gihe imirambo ya ba Nyakwigendera iri mu Bitaro bya Kabaya kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y'uko ishyingurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganushije umiryango y’abazize Impanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.
Nkusi yakomeje avuga ko abashoferi bakwiye kujya bingengesera mu gihe batwaye ibinyabiziga, bakubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakagendera ku muvuduko wagenwe.
Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.
Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.
Mu gihe mu mwaka wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Abantu bari bagiye gufata irembo bakoze impanuka, 3 bahita bitaba Imana, mu gihe abandi 15 bakomeretse