• Amakuru / POLITIKI


Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye mu gisirikare abofisiye bakuru batatu bamaze amezi atatu bakurikiranyweho kugambirira kumugirira nabi.

Aba ni Gen Christian Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC n’Umujyanama wa Tshisekedi mu birebana n’Igisirikare na Gen Franck Ntumba wari ushinzwe ibikorwa by’igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Undi mu ofisiye ni Brig Gen Katende Batubadila Benjamin wabaye umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru, ushinzwe ibikorwa n’iperereza.

Umunye-Congo wabaye Umujyanama mu mavugurura y’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza, Jean-Jacques Wondo, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe mu ibanga bitewe n’uburemere bw’ibyo aba bofisiye bashinjwa.

Yagize ati “Iki cyemezo kiri mu iteka rya Perezida ryagizwe ‘ibanga rikomeye’ ryasinywe na Perezida Félix Tshisekedi, ariko nticyajya mu ruhame bitewe n’uburemere bw’ibirego bishinjwa aba bofisiye.”

Mbere y’uko Gen Tshiwewe na bagenzi be birukanwa mu gisirikare cya RDC, tariki ya 6 Ukwakira hari hafashwe icyemezo cyo gukura ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu abasirikare bakoranaga na bo bya hafi mu rwego rwo kwirinda ko bagirira nabi Tshisekedi.

Aba basirikare bimuriwe ku cyicaro gikuru cy’igisirikare cya RDC kugira ngo bahabwe inshingano mu bindi bice by’igihugu, bitari mu murwa mukuru, Kinshasa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments