Abbé Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi.
Urupfu rwe rwemejwe n’ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yo muri Diyosezi ya Butare, mu Karere Huye, aho yakoreye igihe kirekire nk’umurezi.
Abbé Talbot yari umwe mu bapadiri b’inararibonye bagize uruhare rukomeye mu burezi n’ivugabutumwa mu Rwanda. Yamenyekanye nk’umuntu wakundaga cyane urubyiruko, uburezi, n’itangazamakuru.
Abbé Claude Talbot yavutse tariki ya 05 Kamena 1938, mu Bubiligi, maze mu myaka ya za 1960 afata icyemezo cyo kuza gukorera Imana mu Rwanda mu gihe igihugu cyari gishya mu bwigenge ahitamo kuhatura no gukorera abaturage nk’aho ari iwabo.
Ubuyobozi bwa Seminari bwatangaje ko gahunda yo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma izamenyekana mu minsi iri imbere.
Abbé Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye kuri iki Cyumweru, azize uburwayi
Like This Post? Related Posts