• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage, yafashe abagabo babiri bacuruzaga urumogi mu baturage. 

Aba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Aho umwe yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, undi afatirwa mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali. Bombi bakaba barafashwe bafite udupfunyika 617 tw’urumogi.

Ku wa 26 Ukwakira 2025, Saa Sita z’amanywa hafashwe uwitwa Harelimana Mustafa 43 y'amavuko, afite urumogi udupfunyika 117.  Yafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Agatare, mu Mudugudu w’Inyambo. Avuga ko yararuzaniye abakiriya be muri Rwampara. Mu gihe we asanzwe atuye Murenge wa Kigali. 

Kuri iyo tariki kandi, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba hafashwe uwitwa Minsiriho Berinard 38 y'amavuko, wari afite urumogi udupfunyika 500. Yafatiwe mu Murenge wa Jali, mu Kagari ka Agateko, mu Mudugudu wa Urunyinya. 

Uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bazi ko acuruza urumogi. Akimara gufatwa yatangaje ko uru rumogi ari urwe akaba yari agiye kurucuruza mu Murenge wa Jabana, avuga ko uru rumogi rwaturutse mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Karambo.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uru rumogi rufafatwa rutarakwirakwiza mu baturage.

Gahonzire yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge abasaba "kubireka bagashaka ibindi bakora bibafitiye umumaro kuko amayeri yose bakoresha arazwi ari na byo bituma kubafata byoroha.

Yongeraho ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi kubinywa ndetse n’ubicuruza kuko iyo abifatiwemo afungwa igifungo kirekire. 

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments