Abantu 14 basize ubuzima mu nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo
ku Cyumweru, rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Ukwakira, mu Mujyi wa
Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, umubare
w’abapfuye n’agateganyo. Amakuru amwe avuga ko ibyago byabereye hafi y’itorero
rya Funu Nuru, kuri Avenue Maendeleo, mu gace ka Mosala.
Inkongi y’umuriro hataramenyekana icyayiteye yadutse mu
gihe abapfuye bari basinziriye nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Abakorerabushake ba Croix-Rouge bageze aho, hamwe
n’urubyiruko rwaho, bavanye imirambo yahiye mu matongo.
Umuyobozi w’agace ka Mosala, Patrick Lubala, yavuze ko
amarangamutima yari yose iruhande rw’imibiri yahiye ku buryo utamenya abapfuye
yari irambitse aho.
Ati: “Inzu zirindwi zahiye zirakongoka kandi enye
zirasenywa kugira ngo umuriro udakwirakwira. Ubu turi kwimurira abapfuye mu
buruhukiro bw’ibitaro by’intara i Bukavu”.
Mu cyumweru gishize, abana batatu bo mu muryango umwe na bo bapfiriye mu nkongi y’umuriro mu gace ka Nyalukemba, kuri avenue Kayabu 2, i Bukavu n’ubundi.
Like This Post? Related Posts