Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, mu igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda ry’abagororwa bashatse kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza.
RCS yagize ati:"Tariki 26 Ukwakira 2025, ku Igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda rito ry’Abagororwa bashatse kwigomeka kumategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Igororero."
Umuvugizi wa RCS, C SUPT Hillary Sengabo, yatangaje ko abagororwa bashobora kwigomeka mu gihe hari kuba ibikorwa birimo gusaka kandi ko bisanzwe biba n’ahandi hose ku Isi.
Ati:"Amagororero yose ku Isi agira ibyo bita ama-gang, buriya nta hantu bitaba. Ni abantu 10, batanu bashobora kwigomeka, wenda ku mpamvu zabo bwite, kwanga nko gusakwa, ni imyitwarire mibi muri rusange."
Abajijwe umubare w’abagororwa bagerageje kwigomeka, C SUPT Sengabo yasubije ko bagera kuri batandatu.
Ubusanzwe, iyo umugororwa yitwaye nabi afatirwa ingamba z’imyitwarire. Kuri aba, bagororwa, “hagiye gukorwa ibisabwa mu rwego rw’imyitwarire kugira ngo habeho kubahana."
RCS yasobanuye ko ubu mu igororero rya Nyamasheke hari ituze, kandi ko nta wagize ikibazo.
Nubwo Umuvugizi wa RCS, avuga ko nta muntu wagize ikibazo amakuru avuga ko hari umucungagereza wakubiswe bikomeye n'abagororwa ubwo gerereza yari mu gikorwa cyo gusaka ibyinjijwe mu buryo butemewe n'amategeko.
Igororero rya Nyamasheke rifungiwemo abagabo 885 biganjemo abitegura kurangiza igihano, na bake bakatiwe igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts