?
Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Karongi ari gushakishwa nyuma yo kwica Se w’imyaka 62 bapfuye ko se yajujubije nyina bigatuma nyina yahukana.
Byareye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca,
Umurenge wa Rubengera ku wa 26 Ukwakira 2025.?
Saa tatu z’ijoro ni bwo uyu muhungu w’imyaka 16 yatashye ageze
mu rugo ashyamirana na Se bararwana, umubyeyi arasohoka, umuhungu amusanga
hanze amukubita igifunga cy’isuka bahingishaga, abonye amwishe ahita atoroka.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga ibiri nyina w’uyu muhungu
yahukanye, kubera intonganya zahoraga muri uru rugo zikomoka ku businzi
bw’umugabo no kwiharira imitungo y’urugo.
Nyuma yo kwahukana, abana bakomeje gusura nyina, aho yahukaniye,
ibintu byarakaza Se bigatuma hari ubwo bavayo bagasanga yabafungiranye bakarara
hanze.
Kuri iyi nshuro, uyu mwana w’imyaka 16 wari wahoranye na nyina
yageze mu rugo Saa Tatu z’umugoroba, akomanze asanga harakinze, mushiki we
amwereka ahadakinze aba ari ho anyura. Nyuma yo kwinjira mu nzu, uyu mwana
yahise arombereza aho Se ari, amusanga mu cyumba batangira kurwana.
Abana bakimara kubona se aguye hasi bahise batabaza abaturanyi
bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, babimenyesha ubuyobozi.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca, Uwiringiyimana
Bosco, yavuze ko bakimenya aya makuru bahise batangira gukurikirana iki
kibazo bafatanyije n’inzego bakorana zirimo Polisi na RIB.
Ati “Ukekwa turacyamushakisha ntabwo arafatwa. Turasaba
abaturage kwirinda urugomo, abafitanye ibibazo bakabitugezaho tukabafasha
kubikemura kuko ni cyo tubereyeho”.
Gitifu Uwiringiyimana yasabye abaturage ko uwamenya aho uyu
muhungu yihishe yamenyesha ubuyobozi.
Nyakwigendera asize umugore n’abana bane, barimo uwamwishe
w’imyaka 16 ari na we bucura.