Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saudite
aho yatangiye uruzinduko rw’akazi akazanitabira inama FII izaterana ku nshuro
ya 9.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko umukuru w’Igihugu akigera i Riyad n’ Igikomangoma cya Arabie Saudite, Mohammed bin Salman aho aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya Rwanda n’Ubwami bwa Arabie Saoudite mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Iyi nama ya
FII9 (Future Investment Initiative) umukuru w’igihugu azitabira ni inama ku
ishoramari ry’ahazaza aho abayitabira barebera hamwe ibikenewe mu iterambere ry’ishoramari
ritanga iterambere rirambye.
Ihuriza
hamwe abayobozi b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo bakomeye, n’abandi bavuga
rikumvikana bo hirya no hino mu isi.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 27 Ukwakira ikazamara iminsi 3 aho ibiganiro nyirizina biteganyijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025.