• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE
Komisiyo y’Amatora yigenga (CEI) yatangaje ibisubizo by’agateganyo byerekana ko Perezida uri ku butegetsi yegukanye intsinzi, naho Jean-Louis Billon akaza ku mwanya wa kabiri.

Komisiyo y’amatora yigenga muri Côte d’Ivoire (CEI) yatangaje ku wa 27 Ukwakira 2025 ibisubizo by’agateganyo by’amatora ya Perezida, byerekana ko Perezida uri ku butegetsi Alassane Ouattara ayoboye n’amajwi 89,77%.

Jean-Louis Billon ni we uza ku mwanya wa kabiri, mu matora bamwe mu baturage batitabiriye ku bwinshi bitewe n’uko amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira amatora.

Bamwe mu banyapolitiki bo mu ruhande rutavuga rumwe na Leta bavuga ko aya matora adafite umucyo, mu gihe CEI yo ivuga ko yagenze neza mu mucyo no mu mutuzo.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizashyikirizwa Urukiko rushinzwe itegeko nshinga kugira ngo rubyemeze cyangwa rubisubize mu matora mashya.

Abasesenguzi bavuga ko intsinzi ya Ouattara mu buryo bworoshye isa n’ishimangira ubutegetsi bwe bumaze igihe bugenzura politiki ya Côte d’Ivoire, igihugu gikomeje gushaka kubaka amahoro nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo bya politiki n’intambara z’urudaca.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments