Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda ’Roots
Investment Group’ rukora inzoga zizwi nka ‘Be One Gin’ yatawe muri yombi ndetse
amakuru ahari ahamya ko dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha mu gihe
bugikusanya ibimenyetso ngo buyiregere Urukiko.
Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’iminsi bivugwa ko
uyu mugabo yaba yaratawe muri yombi nyuma ya operasiyo ‘Usalama XI’ yabaye
hagati ya tariki 15-17 Ukwakira 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,
Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko Habumugisha yatawe muri yombi ndetse dosiye ye yamaze gushyikirizwa
Ubushinjacyaha.
Ati “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul,
nyir’uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be One Gin’ arafunze,
dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha. Aracyekwaho icyaha cyo gukora ibinyobwa
bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.”
Dr. Murangira yavuze ko kugeza ubu Habumugisha
afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo.
Habumugisha akurikiranyweho icyaha gihanwa
n’ingingo ya 115 y’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese utera
undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo
aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa
ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo
gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.