Umuyobozi Mukuru wa Reserve Force mu
Ngabo z’u Rwanda (RDF), General Major Alexis Kagame, ari kumwe n’Umwungirije wa
Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police Vincent B. Sano,
bakiriye Ingabo z’u Rwanda zari mu bikorwa byo kugarura umutekano muri Cabo
Delgado, muri Mozambique.
Uyu mutwe w’ingabo wageze ku Kibuga
Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025 , uyobowe n’Umugaba
w’Ishami rya RDF ryakoraga muri Mozambique, General Major Emmy K. Ruvusha, nyuma yo gusoza umwaka wuzuye
w’ibikorwa byaranzwe n’intsinzi.
Mu gihe cyo kubakira, General Major Kagame yashimiye izi ngabo umuhate, ubunyamwuga n’ubudasa byazirangaga mu mwaka wose w’ibikorwa, nubwo hari imbogamizi zitandukanye bahuye nazo. Yanabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru.
Like This Post? Related Posts