Umugabo w’imyaka 53 y'amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, hakekwa amakimbirane yo mu muryango aho yari amaze iminsi ashinja umugore we ku muca inyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutangaza, mu Kagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yarashakanye byemewe n’amategeko n’umufasha we w’imyaka 52 y'amavuko, yabonwe bwa mbere n’umukobwa we w’imfura, amanitse mu ruganiriro yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yemeje aya makuru, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane.
Yagize ati:"Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo twayamenye aho yari asanzwe abana n’umufasha we mu makimbirane, byatubabaje kuko kwiyahura bidakemura ikibazo."
Kayitesi yaboneyeho gusaba abaturage bafitanye amakimbirane kwegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura, bitaragera ubwo umwe muri bo afata umwanzuro wo kwiyahura.
Umurambo wa nyakiwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Uyu mugabo yiyahuye mu gihe ku wa 22 Ukwakira 2025, muri aka Karere umusore w'imyaka 24 y'amavuko witwa Tugirimana Martin w’imyaka 24 wakoraga ubucuruzi na we yasanzwe amanitse mu mugozi muri butiki ye yapfuye, hakekwa ko yaba yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage, kubera gukunda gukina imikino y’amahirwe izwi nka betting akaribwa amafaranga menshi.
Amakimbirane mu muryango Nyarwanda ni ikibazo gihangayikishije
Ikibazo cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana, umwana wishe umubyeyi cyangwa uwakoze ibindi bikorwa byindengakamere biganisha ku kwica.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi, aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
Like This Post? Related Posts