Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,
Paul Kagame, yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu n’abayobozi batandukanye mu
biganiro byabereye kuri King Abdulaziz International Conference Center I Riyadh
Muri Arabiya Sawudite , byibanze ku kibazo gikomeye cyibazwaga kiti: “Ni ikihe giciro nyakuri cy’umutekano
w’ubukungu?”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame
yashimangiye ko isi ikeneye gusubiramo imitekerereze y’imikorere y’ubucuruzi
mpuzamahanga, kugira ngo habeho uburyo bw’ubucuruzi bunoze kandi bufungurira
amahirwe angana ibihugu byose, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Yakomeje avuga ko kugera ku mutekano
w’ubukungu bisaba ubufatanye bufunguye,
butuma amahanga yose agira uruhare mu iterambere, hatabayeho kubangamira
ibihugu bikennye cyangwa kubisiga inyuma.
“Dukeneye inzego z’ubucuruzi
zisaranganya inyungu mu buryo buboneye, kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda
n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bubashe kuzamuka mu buryo
burambye,”
: Perezida Kagame.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi
batandukanye baturutse ku mugabane wa Afurika, Aziya n’ahandi ku isi, bigamije
kureba uko umutekano w’ubukungu
wagira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’ibihugu byose, hibandwa ku iterambere
rirambye n’ubucuruzi bunoze.
Perezida Kagame amaze iminsi mu
ruzinduko muri Saudi Arabia aho yitabiriye ibiganiro mpuzamahanga bigamije
gushyira imbere ubufatanye, ubukungu n’ikoranabuhanga.
Inama ya Cyenda ku ishoramari yitabiriwe n’abagera ku 2 500 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abakuriye ibigo byigenga baturutse kw’isi hose.