• Amakuru / MU-RWANDA


Umukobwa wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga wari usigaye ku Isi, witwa Speciose Mukabayojo yitabye Imana afite imyaka 93, azize uburwayi.

Albert Rudatsimburwa ni umwe mu bo mu muryango wa Mukabayojo, yavuze ko uyu mubyeyi yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari atuye kandi ninaho yivurizaga ku wa 27 Ukwakira 2025.

Yagize ati:"Yaguye i Nairobi ku mugoroba wo ku wa Mbere, ni bwo nabimenye. Twajyaga tuvugana kuri telefone. Yaherukaga mu Rwanda aje gushyingura musaza we Kigeli Ndahindurwa."

Rudatsimburwa yakomeje avuga ko Mukabayojo yari umuvandimwe, kuko 'mushiki wa Musinga yari nyogokuru. Sogokuru yari mubyara we.'

Mukabayojo ari mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga Zaire).

Ingoma ya Musinga yagize ibihe by’akanda (ibihe bikomeye) kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zasenywe ku ngoma ye.

Musinga yaciwe mu gihugu Ababiligi baramwambuye agaciro, nta tegeko yari agitanga bataryemeje.

Mu gitondo cyo ku wa 12 Ugushyingo 1931, Charles Voisin wari Guverineri wa Ruanda-Urundi yasanze Umwami Musinga iwe i Nyanza, amuha amasaha 48 yo kuzinga utwangushye akava mu gihugu, Kalinga n’ibindi birango by’igihugu asabwa kubishyikiriza Ababiligi bari barahawe u Rwanda nk’indagizo ya Loni.

Ku wa 14 Ukwakira 1931, ni bwo igihiriri cy’abaja cyahagurutse i Nyanza giherekeje Musinga, abagore be batanu n’abana be icyenda na nyina Kanjogera n’abo mu muryango wabo, bajyanwa mu nzu bari bateguriwe i Gihundwe, hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, ahazwi nko kuri ‘Plane’.

Iryo ryabaye iherezo ry’ubutegetsi yari amazeho imyaka 36, ryahuriranye n’ibihe bibi kuva mu ntangiriro ubwo nyina Kanjogera yahirikaga ubutegetsi bwa Mibambwe IV Rutalindwa.


Umwami Yuhi V Musinga yanze gutanga u Rwanda mu maboko y'abazungu ndetse anavuga amagambo akomeye atazibagirana mu mateka y'u Rwanda

Umwami Musinga yari afite inzu eshanu zibamo abagore be. Mu myaka yamaze aho yaciriwe yakomeje kubana neza n’abantu ku buryo bavaga ahantu hatandukanye, bakamusura, bakanatarama.

Abazungu bari bazi ko bamuciriye kure y’iwe, babonye ntacyo bamutwaye usibye ko atari agitegeka, ahubwo ku buzima bwiza yari afite, vafashe icyemezo cyo kumujyana muri Congo, bamuvanye mu Rwanda mu 1937. Musinga yatanze mu 1944.

Umuhungu wa Rudatsimburwa witwa Mutijima Bryon, uzi neza uyu mubyeyi yavuze ko abakobwa ba Musinga bambukanye na sekuruza. Baza gutahuka Rudahigwa amaze kuba umwami.

Mukabayojo yashakanye n’Umutware Bideri mu bukwe bwabereye i Nyaza mu Rukari babyarana abana batandatu, barimo na Bideri Dieudonne witabye Imana umwaka ushize.

Mu 1959 mu cyiswe ‘Revolisiyo’, ubwo Abatutsi bicwaga, abandi bakameneshwa, Mukabayojo n’umuryango we bahungiye muri Kenya ari na ho wabaga kugeza uyu munsi.

Mukabayojo aheruka mu Rwanda ubwo yazaga gutabariza musaza we, (Umwami Kigeli V Ndahindurwa) watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa wayoboye u Rwanda kuva mu 1959 kugera mu 1961 mbere yo guhungira mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Tanzania, RDC, Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yageze mu 1992; yatanze kuwa 16 Ukwakira 2016.


Mukabayojo yashakanye n'Umutware Bideri. Iyi foto yafashwe mu birori by'ubukwe bwe


Mukabayojo Speciose (wicaye hagati akikijwe n’abakobwa be) ubwo yari mu muhango wo gutabariza musaza we Kigeli V Ndahindurwa


Umuryango w'Umwami Yuhi V Musinga mu myaka yo ha mbere 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments