 Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			29/10/2025 09:03
                    		   
                    		    Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			29/10/2025 09:03
                    		   
                    		    
        		
        		   Raporo y'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka abantu bari hagati y’ibihumbi 49 na 52 bivuza uburwayi bwo mu mutwe mu mavuriro rusange, gusa bamwe mu bivuriza mu mavuriro y'ibanze (mu bigo nderabuzima) bagaragaza ko hakiri ikibazo cyo kubona imiti mu buryo buboroheye muri ayo mavuriro.
Uretse kuba bagaragaza ikibazo cy'ibura ry'imiti, banavuga ko ibyo bijyana n’akato bakorerwa, ndetse n’ubutabazi babona mu gihe cya “crise” bugatinda kubageraho kubera imyumvire itarazamuka mu bo babana mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya no kurinda indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr. Tuyishime Albert, avuga ko buri rwego rw'ubuvuzi muri buri Karere rufite ubushobozi buhagije bwo kwita ku barwayi no kubabonera imiti.
Yagize ati:"Imiti irahari ariko ntabwo amavuriro yo hasi ayigura kuko imiti ivuriro niryo riyigurira ntabwo iva muri Minisiteri. Hari igihe rero abayobora amavuriro bo hasi batabiha agaciro ugasanga abarwayi aho kugira ngo babone imiti bagiye kuyishaka I Ndera kandi bitari biborohere."
Yakomeje asaba abantu kumva ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara ivurwa igakira nka malaria, umusonga, igisebe, n'indwara umuntu ashobora kurwara akaba umuyobozi, umucuruzi agakora nk'uko abandi bose bakora bagakorera igihugu.
Dr. Tuyishime yongeyeho ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe aba agomba kugira ikinyabumfura kandi akitabwaho by'umwihariko, agahabwa agaciro aho kugira ngo abantu bamutererane.
Ati:"Bahabwa akato, aho kugira ngo babegere, bagatangira kubita abasazi, na we agatangira kumva ko ari mu Isi yawenyine akaremba kurushaho."
Umwe mu bigize kurwara uburwayi bwo mu mutwe yavuze ko ababurwaye bagihabwa akato.
Yagize ati:"Hehehehe!Byambayeho, aho nyuze hose ngo umurwayi w'igicuri ngo ubu araje agwe aha. Naturaga mu gikari nkirirwayo mu gihe byambayeho, nkigunga mu bandi bantu uwo ubonye wese ukumva ko ari kukubonamo cya kintu, ukumva ko ari kubona ko ugiye kugwa igicuri cyangwa ugiye kwirukanka."
Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko ku Isi hari abantu barenga miliyoni bafite uburwayi bwo mu mutwe, naho mu bushakashatsi bwa RBC bwo mu mwaka wa 2018, bugaragaza ko mu Rwanda umuntu umwe muri batanu bari kumwe aba afite uburwayi bwo mu mutwe, ibigaragazwa nk'ikibazo gikomeye cyane kuko ubuzima bwo mu mutwe ari ishingiro ry’ubuzima rusange.
Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya no kurinda indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr. Tuyishime Albert, avuga ko imiti iba ihari ariko Ibigonderabuzima ntibiyirangure
Like This Post? Related Posts 
