Komisiyo y'imisifurire muri Ferwafa yakuriye inzira ku murima , ikipe ya APR FC yasabaga ko Rulisa Patience, wasifuye umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports yahabwa ibihano .
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu , nibwo APR FC yanditse itangazo, isaba imbabazi abafana bayo ku kuba itabashije gutsinda Kiyovu Sports, ndetse yemeza ko yasabye ubusobanuro muri komisiyo y'abasifuzi muri Ferwafa , ku byemezo abasifuzi bafashe muri uwo mukino, ikipe ya APR FC yo yavugaga ko byari bibogamye.
Nyuma yo guterana bakareba amashusho , Komisiyo y'abasifuzi muri Ferwafa, yasubije APR FC, iyimenyesha ko ibyemezo byose abasifuzi bafashe byari bikurikije amategeko , ndetse byari bikwiye , muri ibyo byemezo harimo aho APR FC ivuga ko yakabaye yarahawe penalty, kucyo bita ikosa Nizigiyimana Karim ( Mackenze ) yakoreye Denis Omedi.
Komisiyo y'imisifurire yemeje ko Rulisa Patience yafashe ibyemezo bikwiye ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports
Ikindi cyemezo APR FC itishimiye ni ikarita y'umutuku , yahawe Ronald Ssekiganda, nyuma yo guhabwa ikarita ya 2 y'umuhondo, aha naho Komisiyo y'abasifuzi yavuze ko icyemezo umusifuzi yafashe cyari gikwiye .
Uretse ikipe ya APR FC, ikipe ya Bugesera FC nayo yareze abasifuzi bayisifuriye ku mukino wayo na AS Muhanga, kuri iki kirego Komisiyo yasanze abasifuzi Kwizera Olivier na Mbonigaba Selaphin barakoze amakosa yo kudaha ikarita itukura umuzamu wa AS Muhanga, nyamara yarafashe umupira yarenze ikibuga yemerewe , ndetse bemeza ko Kwizera Olivier yakoze ikosa ryo kudahagarika umukino , igihe bari bamushose umupira.
Ayo makosa yose yatumye ikipe ya Bugesera FC itsindwa , byatumye Kwizera Olivier ahagarikwa icyumweru 5, mu gihe Mbonigaba yahagarutswe icyumweru 4, undi mukino wateje impaka ni uwa Rayon Sports na Amagaju FC, ku munota wa 21 , Kayitare David yahaye ikarita itukura nyugarira Rwema Amza, ukinira Amagaju FC, Komisiyo yemeje ko icyemezo yafashe cyari cyo , nubwo Amagaju FC yasabaga ko iyo karita ikurwaho.
Kwizera Olivier wasifuriye Bugesera FC na AS Muhanga yakoze amakosa menshi
Kuva Shema Ngoga Fabrice yatorerwa kuyobora Ferwafa, yihaye inshingano ko agomba gushyira ku murongo imisifurire , kuko yari imaze igihe inengwa kubogama bikomeye , kuva shampiyona yatangira, ku munsi wa 5 wa Shampiyona, abasifuzi 5 bamaze guhagarikwa , kubera amakosa bakoze ahindura umukino .
Komisiyo y'abasifuzi yemeje ko ikarita itukura itaravuzweho rumwe ku mukino wa Rayon Sports na Amagaju FC yari ikwiye
Like This Post? Related Posts