AFROCAN 2023: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa mbere muri Angola

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-08 21:53:24 Imikino

Yanditswe na MIHIGO Sadam Mkude

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Tunisia amanota 67-61 mu mukino wa mbere mu y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere ku Mugabane wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Nyakanga 2023.
Uyu mukino wa mbere wo mu Itsinda rya Gatatu wabereye mu Mujyi wa Luanda muri Angola.
Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yatangiye neza uyu mukino ari nako itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jawhar Jawadi.
Agace ka mbere karangiye Tunisia iyoboye umukino n’amanota 22 ku 10 y’u Rwanda.
U Rwanda rwinjiye mu mukino mu gace ka kabiri, abakinnyi nka Manzi Dan na Ntore Habimana batsindaga amanota menshi.
Igice cya Mbere cyarangiye Tunisia yatsinze u Rwanda amanota 36-26.
U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino no mu gace ka gatatu aho Manzi Dan na Ndizeye Dieudonné batsindaga amanota menshi. Muri aka gace Tunisia yarushijwe cyane kuko yagasoje yatsinze amanota 10 gusa.
U Rwanda rwasoje aka gace ruyoboye umukino n’amanota 48 kuri 46 ya Tunisia.
Nk’ikipe nkuru Tunisia ntiyacitse intege kuko yakinnye neza agace ka nyuma neza cyane, maze ubwo haburaga iminota ine ngo umukino urangire iyi kipe yari yasubiye imbere n’amanota 59 kuri 56 y’u Rwanda.
Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yatsinze iy’u Rwanda amanota 67-61.
Ku Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2023, u Rwanda ruzakina na Maroc mu mukino wa kabiri ari na wo wa nyuma mu itsinda uteganyijwe kuba saa Munani z’i Kigali.

Related Post