 Yanditswe na: NSANZABERA Jean Paul
                    			29/10/2025 11:58
                    		   
                    		    Yanditswe na: NSANZABERA Jean Paul
                    			29/10/2025 11:58
                    		   
                    		    
        		
        		   ????Perezida wa Repubulika, Paul
Kagame yagiranye ibiganiro na Børge Brende, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru
w’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF).
Bagiranye
ibiganiro byibanze ku bibazo bitandukanye by’akarere n’iby’Isi muri rusange,
hamwe no ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’iryo huriro mu nzego
zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga, guhanga udushya n’iyinjizwa ry’abantu bose
mu ikoranabuhanga (digital inclusion).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa 28 Ukwakira 2025, Perezida Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite,
yanagiranye ikiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu, cyagarutse ku kiguzi nyacyo
cy’umutekano w’ubukungu, ashimangira ko hakenewe imikorere ishobora gufungura
inzira y’iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, ku bihugu biri mu nzira
y’amajyambere.
Ku wa Mbere tariki 27
Ukwakira 2025, nibwo umukuru w’Igihugu yageze i Riyadh, aho yitabiriye Inama
Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), ihuriza
hamwe abayabozi batandukanye ku Isi n’abashoramari banyuranye.
Iyi nama y’iminsi ibiri,
ikaba irimo kuba ku nshuro ya cyenda. Itanga urubuga rwo kuganira no kungurana
ibitekerezo hagamijwe gushyiraho uburyo bwo gutanga ibisubizo ku hazaza
h’ishoramari n’imiyoborere.
Like This Post? Related Posts
 
