• Amakuru / MU-RWANDA



Bamwe mu bo amateka yashigaje inyuma mu Murenge wa Kanjongo, mu Mudugudu wa Karehe, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bakomeje kurembera mu rugo kubera kudatagirwa Ubwisungane mu kwivuza nyamara mbere barabutangirwaga, bakavuga ko bayobotse umuco wo kwivurisha ibyatsi. 

Nyandwi Claudine warwaye imidido amaze amezi atanu adafa imiti, ibi bikaba byatumye uburwayi bukomera ku buryo adashobora kugenda intandaro yabyo ni uko nta bwisungane mu kwivuza kugira ngo ajye kwivuza.

Yagize ati:"Aho bihagarariye byarushijeho kuba bibi ni ukwirirwa nicaye gutya no kurya rya kunema z'Imana. Kuva mu kwezi ku wa Gatanu kugeza ubu nirirwa nicaye n' amafaranga ya VUP twahabwaga nayo yarahagaze hashize amezi atatu tutayabona."

Si we gusa kuko n'abagenzi bayobotse imiti Gakondo ku buryo urwaye ajya mu bihuru gushaka imiti yo kwivuza gakondo aho kujya kwa muganga. 

Bagize bati:"Ntabwo twivuze kuko iyo umuntu arwaye amafaranga yo kujya kwivuza udafite Mutuelle ntaho wayakura. Iyo narwaye nshaka ibyatsi, uretse ko Imana iturinda ... Ariko leta yadukuyeho amaboko. Nk'ubu ngubu leta yadutangirafa Mutuelle none bayidukuyeho, ubu iyo urwaye ni ukujya gusoroma ibyatsi ukaza ukabiteka ukiyuka, ni uko Imana igufasha ukeguka kuko ubundi uwasigajwe inyuma n'amateka ararwara yajya kwa muganga bakamwirukana."

Bose bifuza ko bakongera bakwishyurirwa Ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de Santé bakivuza nk'uko byari bisanzwe kugira ngo badakomeza kurembera mu rugo.

Bati:"Mumvuganire bongere bampe imiti kuko ubu ndababara cyane nkarara ndebe. Icyo bagenderagaho ntabwo twe tukizi, ariko nk'ababyeyi bacu twifuza ko badufasha bakaduheka bakadusubiza muri Mutuelle ku buryo umuntu arwara akajya kwivuza."

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Naricisse, avuga ko hari amahirwe agenda atangwa mu batishoboye kugira ngo bibonera ubwisungane cyakora abatishoboye bafashwa shyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati:"Hari gahunda leta y'u Rwanda yashyizeho yo gufasha abaturage kwikura mu bukene ari nayo ituma tubafasha kubahuza n'amahirwe atuma umuntu ashobora kwifasha mu kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwifasha kubona iby'ibanze byamuteza imbere ariko noneho abo tubonye wananiwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza dukorana n'abafatanyabikorwa ndatse n'abaturanyi babo tugafatanya kwishyura. Na bariya ejobundi navuganye n'umuyobozi w'umurenge kugira ngo byafashwe."

Ufite ubu bwisungane nta rembera mu rugo nyamara aba basigajwe inyuma n'amateka bavuga ko iyo bibayobeye bahitamo kwivurisha ibyatsi bakareba ko bucya kabiri.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments