 Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			29/10/2025 12:26
                    		   
                    		    Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			29/10/2025 12:26
                    		   
                    		    
        		
        		   Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w'imyaka 19 y'amavuko, ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 32 y'amavuko amukubise ibuye mu mutwe.
Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku itariki ya 20 Ukwakira 2025, ahagana saa Saba z’ijoro, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Kimana, mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo, mu kirombe aho barimo gupakira imodoka umucanga.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, Uregwa yemeye ko yamukubise ibuye mu mutwe agahita apfa nyuma y’uko bari bamaze gutongana bakabakiza.
Yakomeje asobanura ko kumukubita iryo buye bikamuviramo urupfu yabitewe n’umujinya yatewe n’uko bari bamubujije gupakira umucanga.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk'uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Like This Post? Related Posts 
