????Ikipe
ya APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona
tuzahuriramo na Rutsiro i Rubavu.
Uyu mukino tuzakina ku wa
Gatandatu tariki 1 Ugushyingo, nubundi ntuzagaragaramo abakinnyi batanu
basanzwe mu ikipe ya mbere kubera impamvu zitandukanye.
Ronald Ssekiganda ni we mushya
utazagaragara nyuma yo kwerekwa amakarita abiri y’umuhondo mu buryo butavugwaho
rumwe ku mukino twanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.
Memel Dao wavunitse ku mukino
twatsinzemo Mukura VS igitego 1-0 ,azamara ibindi byumweru bitatu atagaragara
mu kibuga aho akomeje kwitabwaho n’abaganga bacu ngo bakurikirane imvune
yagize.
Djibril Ouatarra warwaye mu
mikino ya CECAFA Kagame Cup, na we yahawe akaruhuko n’abaganga ngo agarure
imbaraga aho byitezwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’akaruhuko k’imikino
mpuzamahanga.
Abandi bakinnyi babiri,
Mamadou Sy na Seidu Dauda Y., ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza bakaba
batangaje ko basabye imbabazi nyuma yo gufatirwa ibihano by’ukwezi aho mu minsi
mike umwanzuro kuri bo uzajya hanze.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu kuri
ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi mu mikino itatu yonyine, aho andi
makipe ayiri imbere yose amaze gukina imikino itanu.
Like This Post? Related Posts