• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Al Ahli Wad Madani yo muri Sudani, iherutse gusaba ko yifuza gukina gukina Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, yatangaje ko itacyitabiriye iri rushanwa.

Ku wa 24 Ukwakira 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League”, bari bemereye amakipe atatu ya Al-Ahli Wad Madani, Al-Merrikh na Al-Hilal SC Omdurman gukina iri rushanwa kubera ibibazo by’intambara byibasiye Sudani kuva mu 2023.

Gusa hari hasigaye ko amakipe yombi ashimangira bidasubirwaho ko yiteguye gukina Shampiyona yose ndetse agahabwa uburenganzira n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko 

Ikipe ya Al Ahli Madani yo muri Sudani yari iherutse gusaba kwitabira Shampiyona ya Rwanda Premier League 2025/26, itakitabiriye iri rushanwa ry’umwaka. 

Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 igeze ku munsi wa Gatandatu aho, iyobowe n’ikipe Police FC itaratakaza inota na rimwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments