• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Kayitare Josue uzwi nka Afrique wamenyekanye mu ndirimbo nk’Agatunda,Sana,My boo, Rimpe n’izindi yasabye imbabazi abafana be  ndetse anasobanura Impamvu alubumu ye  In2Stay itasohotse ku tariki yari yabijeje

Mu byumweru bibir bishize ikipe  ifasha Afrique  mu bikorwa bye  yari yatangaje ko Alubumu ye yise  In2stay  izajya  ahanze  ku tariki ya  28  Ukwakira 2025 ndetse  banatangaza amazina y’indirimbo zizaba ziyigize   ariko siko byaje kugenda  kuko abafana be bategereje amaso agahera mu kirere bigatuma bibaza byinshi.

Uyu  musore uri mubakunzwe cyane hano mu Rwanda  muri iyi minsi nyuma yo kugira  ikibazo cya Tekinike bigatuma alubumue ye itajya hanze yasimbukiye ku mbuga ze nkoranyambaga maze asaba imbabazi abakunzi be anabasobanurira ikibazo cyabaye kugira ngo  idasohoka .

Yagize ati: “Kuri mwe mwese bafana banjye namwe baterankunga, mbasabye imbabazi kubwo gutinda kubaha Alubumu IN2STAY.”

Kubera ibibazo tekiniki byabayeho tutateganyaga byatumye idasohoka ku matariki yagenewe.

yakomeje abasezeranya ko we n’itsinda rye barimo gukora ibishoboka ngo bikemuke kandi ikazabageraho imeze neza.

 

Afrique yasoje ubutumwa bwe ashimimira abafana be  urukundo bakomeza kumugaragariza  muri uru rugendo  rwe

Ati:”ndabashimira  ku kwihangana, ubufatanye, urukundo, mu by’ukuri bisobanuye buri kimwe, ntabwo muzategereza igihe kinini.”

IN2STAY ni Alubum izaba iriho ’indirimbo 13 hariho izo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda ikaba ifite umwihariko wo kuba yarakozweho naba Producer benshi ba bahanga hano mu Rwanda

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments