?Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2025 nibwo umukozi w’Imana Evangeliste Dorcas Uwingeneye ukorera umurimo w’imana mu gihugu cya Uganda aho aniga yageze I Kigali yakiranwa urugwiro rwinshi n’abo mu muryango we .
Ubwo yageraga ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali Ev Dorcas yakiriwe n’abakobwa beza bo muri Kigali protocol ndetse nabo mu muryango wabonaga bamufitiye urukumbuzi rwinshi bashaka kwifotozanya nawe .
Mu kiganiro n’Itangazamakuru Ev Dorcas yatangaje byinshi ku rugendo rwe hano mu Rwanda aho yavuze ku mushinga munini umuzanye mu Rwanda wo gufasha abana bo kumuhanda ndetse n’Imiyryango imwe n’imwe itifashije ,igikorwa kizajyan n’igitaramo ari gutegura kuzakorera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka .
Yagize ati” igitekerezo cyo gutegura iki gikorwa nakigize nyuma yo kubaho mu buzima bugoye cyane nabayemo aho yewe kurya no kunywa ndetse no kwiga byari ikibazo gikomeye kuri njye byanteye imbagaraga nyinshi maze gukura niyemeza ko nta muntu nzemera ko abaho mu buzima bugoye cyane cyane abana bo mu muhanda .
Dorcas yavuze kandi ko nubwo benshi babona bariya bana baba mu buzima bwo mu muhanda Atari impamvu zabo kuko hanze aha hari ibibazo mu miryango ,kubura ababyeyi cyangwa bavuka mu miryango itishoboye nawe rero akaba yarisanze mu cyiciro nkicyo ariko Imana ikaza kumugirira neza akabivamo ubu akaba ariyo mpamvu yateguye icyo gikorwa kizaba tariki 20 Ukuboza 2025.
Abajijwe ibyo azakora muri icyo gikorwa Dorcas yavuze ko hari ibyiciro byinshi gusa icya mbere n’uko azagurira imiryango 200 idafite ubwisungane bwo kwivuza (Mutuelle de Sante ) no gufashisha abakeneye ibiryamirwa , Imyenda yo kwambara ni bindi bitandukanye nabo akabagezaho iyo nkunga.
Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye yagitangiye mu mwaka wa 2019 akiba mu Rwanda ,ariko kubera ubushobozi byaje guhagarara ajya gukomeza amasomo mu bijyanye na Bibiliya mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza ya Grace Room aho ateganya gusoza amasomo mu minsi iri imbere .
Ubwo yatangiraga gukora akazi k’ubuvugabutumwa akoreramo mu itorero ryitwa Nayote akaba ari naryo akorera umurimo w’Imana , nibwo yabonye ko ubushobozi butangiye kuboneka yongera kubura umushinga we wo kwita kubatifashije.
Mu gusoza yabajije umuvugabutumwa cyangwa undi mukozi w’Imana yaba afata nk’icyitegererezo , yagize ati “ Apostle Mignonne Kaber niwe mfata nk’icyitegererezo kuri njye , Kuko ni umubyeyi mwiza cyane kandi ufite ubwenge bwinshi kandi uvuga Imana neza
Ku ruhande rwa Ndahiro Valens Papy uri kumufasha gutegura icyo gikorwa yatangarije itangazamakuru ko Dorcas ari umukozi w’Imana akunda cyane kuko azirikana cyane inzira y’inzitane yanyuzemo ubwo yari akiri muto ariko ubu akaba yarateguye iki gikorwa cyo kugira ngo yishimane nabo bana bo mu muhanda batagiye kuba muri ubwo buzima kuko babukunze ahubwo ari bibazo byabagwiririye .
Yakomeje ko avuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubafasha gusoza umwake neza no gutangira utaha mu byishimo .
Papy Yasabye kandi abayobozi b’igihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange nabo gufata inzira Nkiya Dorcas nabo bakajya bazirikana abo bana ndetse n’abandi bantu batifashije kugira nabo babone ko bafite ababitaho.
Biteganyijwe ko igitaramo Ev Dorcas Uwingeneye ari gutegura izaba tariki ya 20 Ukuboza 2025 mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo aho azaba ari kumwe n’abandi bakozi b’Imana benshi baje kumufasha kuramya no guhimbaza kuri uwo munsi