Ikipe ya APR FC yajuririye umwanzuro wa komisiyo y'abasifuzi, ku mwanzuro yafashe ku byemezo by'abasifuzi , ku mukino yanganyije na Kiyovu Sports, isaba gushyiraho akanama kigenga .
Kuwa 28 Ukwakira 2025, nibwo komisiyo y'imisifurire muri Ferwafa , yatangaje imyanzuro yafashe ku birego byari byatanzwe n'amakipe atandukanye, imwe mu makipe yari yareze ni APR FC, yasabaga ibisobanuro ku byemezo 2 byafashe itishimiye, APR FC yo yavugaga ko yakabaye yarahawe penalty, ndetse ko ikarita itukura yahawe Ronald Ssekiganda batayemera.
Nyuma yo gusuzuma amashusho , Komisiyo y'imisifurire muri Ferwafa yemeje ko ibyemezo byose umusifuzi yafashe byari byo, ari nayo mpamvu ikipe ya APR FC yajuriye kuko itemera ibyo byemezo, ndetse isaba ko hajyaho akanama kihariye kagomba gusuzuma ibyemezo byo abasifuzi bafashe muri uyu mukino.
Nubwo APR FC isaba ko hashyirwaho akanama kihariye kagomba gusuzuma ibyo umusifuzi yakoze, ntacyo byahindura ku byavuye mu mukino , uretse wenda kuba umusifuzi yahanwa, cyangwa ikarita itukura yahawe Ssekiganda igakurwaho, ariko amanota yatakaje yo ntabwo yagaruka.