• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Ruhango umugabo witwa Nsabimana Théobald w’Imyaka 48 y’amavuko, birakekwa ko yishwe n’abantu yasangiraga na bo inzoga.

Urupfu rwa Nsabimana Théobard, rwabereye mu Mudugudu wa Karusizi, mu Kagari  ka Mwendo, mu Murenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025.

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'Umurenge wa Mbuye, Muhire Philbert, yavuze ko inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo bayimenye ahagana saa Saba z’ijoro (01h00 a.m), ubwo umwe mu bagabo bari kumwe mu kabari yaje gukomangira abaturage, akababwira ko Nsabimana arangije gupfa.

Yagize ati:"Umwe muri abo bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ni we wabyukije abaturage ababwira ko mugenzi we yapfuye."

Muhire yakomeje avuga ko inzego z'umutekano zahise zita muri yombi abagabo babiri bakekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi, kandi iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane abamwishe n’intandaro y’ubwo bwicanyi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera nta gikomere Nsabimana yasanganywe ku mubiri, bigakekwa ko abamwishe bashobora kuba bakoresheje ubundi buryo kugira ngo basibanganye ibimenyetso .

Kugeza ubu Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwahageze rukaba rwatangiye gukora iperereza.

Abantu babiri bakekwaho kuri uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango. 

Nyakwigendera Nsabimana Theobald asize Umugore n’abana batatu.

Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho nikiramuka kibahamye bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments