Mamadou Sy na Dauda Youssif bari bamaze bamaze iminsi 20 barahagaritswe , yemeza ko ubu bamaze gusubira mu mwiherero w'ikipe .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Ukwakira , nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko akanama gashinzwe imyitwarire , kafashe umwanzuro wo kwihanangiriza Mamadou Sy na Dauda Youssif, bari bamaze iminsi 20 barahagarutswe, kubera imyitwarire mibi .
Ikipe ya APR FC yavuze ko aba basore bemeye aya makosa bakoze ndetse banasaba imbaba, bityo ko hafashwe umwanzuro wo kubihanangiriza " gutanga umuburo bwa nyuma" , ndetse bakaba bamaze gushyikirizwa amabaruwa yo kubamenyesha iyo myanzuro, kuri ubu bakaba bamaze gusubira mu mwiherero na bagenzi babo.
APR FC yemeje ko aba basore bamaze gusubira mu mwiherero n'abandi
Taliki ya 10 Ukwakira 2025 , nibwo ikipe ya APR FC yemeje ko aba bakinnyi bombi bagagaritswe, kubera imyitwarire mibi bagaragaje , ubwo iyi kipe yariri mu gihugu cya Misiri, aho iyi kipe yari yagiye gukina na Pyramids FC, mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league, ikipe ya APR FC yashinjaga aba basore gusohoka mu mwiherero nta ruhushya ndetse ntibabashe gutanga ibisobanuro byaho bari bagiye .
Ikipe ya APR FC irakina na Rutsiro FC kuwa 6 taliki ya 01/11/2025, mu gihe yitegura kwakira Rayon Sports taliki 08/11/2025, nyuma yo kunganya 0-0 na Kiyovu Sports, umutoza wa APR FC Taleb yari yavuze ko yifuza ko aba basore bagaruka kuko abakeneye cyane .
Dauda Youssif yari aherutse gusubira iwabo muri Ghana ariko yamaze kugaruka mu kazi
Mamadou Sy yari amaze iminsi akorera imyitozo mu ikipe ya Intare FC
Like This Post? Related Posts