• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ingingo y’ifungurwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma ireba umutwe wa AFC/M23, ndetse ikwiriye kuganirwaho mu biganiro bya Doha biyihuza na Leta ya RDC.

AFC/M23 igenzura iki kibuga cy’indege kuva mu mpera za Mutarama 2025 ubwo yafataga Umujyi wa Goma, iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za RDC ryasize ryangije ibice byinshi byacyo birimo umunara uyoborerwamo indege.

Mu nama yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko iki kibuga cy’indege kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye cyifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi kabiri mu cyumweru.

Yagize ati "Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri. Ni indege nto bitewe n’ubushobozi bwacyo. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa RDC kugira ngo indege za mbere z’ubutabazi zijyeyo bidatinze.”

Macron yatanze ubu butumwa nyuma yo kugirana ikiganiro na Félix Tshisekedi n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Gnassingbé, cyabereye mu muhezo ku gicamunsi cyo ku wa 30 Ukwakira.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasamiye hejuru ubutumwa bwa Perezida Macron, atangaza ko ubutegetsi bw’igihugu cye ari bwo bwonyine bufite ububasha bwo gufungura iki kibuga cy’indege.

Ati "Gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bizaba gusa hashingiwe ku ruhushya rwa Leta ya RDC kandi kizafungurirwa gusa indege z’ubutabazi zizajya zihagwa mu masaha y’amanywa.”

Minisitiri Nduhungirehe wahagarariye u Rwanda mu nama y’i Paris, yatangarije abanyamakuru ko gufungura ikibuga cy’indege bidakwiye guhutiraho, cyane ko AFC/M23 itari ihagarariwe muri iyi nama nyamara ari yo ikigenzura.

Yagaragaje ko igishoboka kandi cyakoroha ari uko ingingo yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma yaganirirwa muri gahunda y’amahoro ya Doha ihuza AFC/M23 na Leta ya RDC kuva muri Werurwe 2025.

Ati "Ku bijyanye n’ikibuga cy’indege cya Goma, muribuka ko kigenzurwa na AFC/M23. Uko tubyumva nk’u Rwanda ni uko icyemezo cyafatirwa mu biganiro bya Doha kubera ko ari ho Leta ya RDC na AFC/M23 byakwicara bikaganira ku bisubizo by’iki kibazo…Paris ntiyafungura iki kibuga cy’indege kuko abo bireba ntibahagarariwe.”


AFC/M23 yasubije


AFC/M23 yatangaje ko ubutumwa bwa Perezida w’u Bufaransa buhutiyeho, kuko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma cyakabaye gifatirwa mu biganiro bya Doha biyihuza na Leta ya RDC.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, ati "AFC/M23 yumva itarebwa n’itangazo ryo gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma."

Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za RDC zimaze igihe zigaba ibitero bikomeye ku basivili, kandi ko byageze n’aho zirasa indege ebyiri zifashishwaga mu bikorwa by’ubutabazi ku kibuga cy’indege cya Walikale na Minembwe.

Kanyuka yasobanuye ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge, igashyira ubuzima bw’abasivili mu kaga, idakwiye guhabwa ibyo yifuza.

Ati "Ikindi kandi, mu gihe abari barahunze bose basubiye mu bice baturutsemo, nta bwihutirwe bw’ibikorwa by’ubutabazi bukenewe mu bice byabohowe. AFC/M23 irasaba u Bufaransa kutagwa mu mutego w’imiryango y’ubutabazi yungukiye cyane ku bari barahungiye mu nkenegero z’umujyi wa Goma.”

AFC/M23 yatangaje ko imiryango y’ubutabazi ishyigikiye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa ari yo yakomeje gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe kugira ngo ikomeze kubaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yabajije uwo Guverinoma y’igihugu cye yaganiriye na we ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege, ntiyasubiza, ahubwo asobanura ko umwanzuro wa nyuma ushobora gufatirwa muri Qatar.

Minisitiri Barrot ati “Iyi nama mpuzamahanga yari umwanya wo kwihutisha ibiganiro kuri iyi ngingo, bizakomereza mu buhuza bwa Qatar, hongerewemo ibishya byatangiwe hano i Paris.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments