 Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			31/10/2025 11:18
                    		   
                    		    Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			31/10/2025 11:18
                    		   
                    		    
        		
        		   Urukiko Rukuru rwo muri Kisii mu gihugu cya Kenya, rwemeje ko umugore agomba gusubiza inkwano nyuma yo kubona gatanya mu rwego rwo kubahiriza umuco usanzwe wa gatanya muri iki kigihugu.
Ni umwanzuro wafashwe n’umucamanza D.K.N. Magare, uvuga ko ubusanzwe mu muco iyo habayeho gatanya iwabo w’umukobwa basubiza inkwano iwabo w’umuhungu nk’ikimenyetso cyerekana ko abana babo batandukanye.
Uyu mucamanza kandi avuga ko inkwano izajya isubizwa yose uko yakabaye yaba ari inka, amafaranga cyangwa byombi ndetse nyuma y’ubutane nta we ufite icyo agomba undi mu bijyanye n’imibereho.
Ku bijyanye n’abana, Magare avuga ko abana bafite uburenganzira ku babyeyi bombi, ndetse ababyeyi bagomba gusangira inshingano zo kubarera.
Yagize ati:"Umugabo ashobora kuba mubi ariko ntibimugira umubyeyi mubi, abana bafite uburenganzira busesuye ku babyeyi bombi."
Uwo mwanzuro wateje impaka cyane muri iki gihugu ndetse bivugwa ko ugiye kujya wifashishwa mu guca imanza z’ubutane muri iki gihugu.
Like This Post? Related Posts 
