 Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			31/10/2025 11:51
                    		   
                    		    Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			31/10/2025 11:51
                    		   
                    		    
        		
        		   Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, yataye muri yombi itsinda ry’abagabo umunani bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abafashwe bafatiwe mu mukwabu wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Mbare, mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo.
Bose uko ari umunani batawe muri yombi ku bufatanye bwa polisi n’abaturage ndetse n'nzego z’ibanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abafashwe bakekwaho ibikorwa by’ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka kanyanga.
Yakomeje avuga ko abo bagabo bamaraga gusinda bakajya gutega abaturage bakabambura ibyabo.
Yagize ati:"Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo babihanirwe n'amategeko."
CIP Kamanzi yakomeje asaba abagifite imitekerereze n’imigirire igayitse yo kumva ko batungwa no kwiba iby’abandi, kubireka kuko kwiba atari umwuga, ahubwo abibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere, byemewe n’amategeko.
Icyaha cy'ubujura kiza ku isonga mu byaha bikorwa mu Rwanda
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
 
