FRANCE: Philippe Hategekimana ’Biguma’ agiye kuburanishwa akurikiranyweho uruhare muri Jenoside

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-09 07:08:20 Amakuru

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, Nibwo Philippe Hategekimana ’Biguma’ ukekwaho uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoreye mu Turere twa Nyanza na Huye azagezwa imbere y’ubutabera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris akaburanishirizwa akisobanura ku byaha aregwa.


Mu 1999, Nibwo Hategekimana yageze mu Bufaransa ahunze kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashaka ibyangombwa by’ubuhunzi akoresheje umwirondoro utari wo.

Icyo gihe yahise ajya kuba mu Mujyi wa Rennes aho yakoraga akazi ko gucunga umutekano muri Kaminuza ya Rennes-2.

Mu mwaka wa 2005 yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yitwa Philippe Manier nkuko Ikinyamakuru 20minutes.

Uduce uyu Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo n’ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira haguye Abatutsi barenga ibihumbi 10.

Ashinjwa kandi uruhare mu rupfu rw’umubikira witwa Maman Augustine no mu gitero cyahitanye Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyabubare kigahitana Abatutsi benshi.

Muri dosiye ya Hategekimana havugwamo ko yagize uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse wari wanze ko Abatutsi bicwa, ubwicanyi bwabereye muri ISAR nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ashinjwa kandi gushyiraho no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura, zikananashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by’agateganyo muri Gashyantare 2019.

Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR n’indi maze Ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris).

Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma, kuri ubu afite imyaka 67. Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

Related Post