Mu gitondo cyo kuwa 19 Gashyantare 2026, mu mudugudu wa Nyamabuye mu kagali ka Mabare mu murenge wa Rubona, Umukecuru witwa Kampundu Afisa ufite imyaka 64 yasanzwe yishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bamusanze mu nzu.
Abaturage baganiriye na
B Plus TV basobanuye ko bamenye iby’urupfu
rwa Nyakwigendera mu gitondo cya kare ubwo abantu bahanyuze bagasanga aryamye
mu mbuga ye.
Abaturage bavuga mu
bigaragara Nyakwigendera yishwe nabi cyane ndetse bagakeka ko mu babikoze
hataburamo umuhungu we w’ikirara Ndayisenda Ahmed w’imyaka 32 bavuga ko n’ubushize
yashatse kumwivugana Imana igakinga ukuboko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubona Chantal Mukashyaka yemeje iby’urupfu rwa nyakwigendera, avuga kugeza ubu uwamwishe ataramenyekana n’ubwo abaturage bakeka umuhungu we.