Komisiyo y'abasifuzi muri Ferwafa yahagaritse ibyumweru 5, Karangwa Justin wanze igitego cya APR FC, ku mukino yanganyijemo na Rutsiro FC.
Ku wa gatandatu taliki ya 01/11/2025 nibwo ikipe ya APR FC yanganyije na Rutsiro FC, mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona, muri uyu mukino ikipe ya APR FC, yatsinze igitego cya 2 cyagombaga kuyiha intsinzi, ariko umusifuzi Karangwa Justin ( umusifuzi w'igitambaro) aracyanga , avuga ko habayeho kurarira .
Ubuyobozi bwa APR FC, ntabwo bwishimiye iyi misifurire , ndetse bwandikira komisiyo y'imisifurire muri Ferwafa, isaba ko hasuzumwa imyitwarire yuyu musifuzi muri uyu mukino, kuri ubu amakuru twamenye ni uko uyu musifuzi yamaze guhagarikwa ibyumweru 5, nubwo Ferwafa itarabitangaza ku mugaragaro.
Karangwa Justin yamaze guhagarikwa ibyumweru 5
Ibibazo by'imisifurire bikomeje gukomera muri shampiyona yu Rwanda , dore ko kugeza ku munsi wa 6 wa shampiyona abasifuzi 3 bo kuruhande bamaze guhanwa, ndetse abasifuzi 2 bo hagati nabo bamaze guhanwa .