Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cya 17 ku bwato bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, kigwamo abantu batatu bari baburiyemo.
Iki gitero cyagabwe mu nyanja ya Caraibes ku
wa Kane. Urupfu rw’abantu batatu rwatumye umubare w’abamaze gupfira muri ibi
bitero wiyongera ugera kuri 69. Ibi bitero byatangiye ku wa 2 Nzeri.
Ku
cyumweru, ubutegetsi bwa Trump bwashyikirije Sena urutonde rw’ibanga rugaragaza
ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa mu nyanja ya Caraibes, aho bwashimangiye
ko intego ari ugukomeza kurwanya abantu batwara ibiyobyabwenge babyinjiza muri
Amerika.
Ibi bitero byatumye umwuka mubi hagati ya Leta ya Trump n’ubutegetsi bwa Venezuela uba mubi, aho ku ikubitiro Amerika ivuga ko ibi biyobyabwenge bituruka i Caracas, Umurwa Mukuru wa Venezuela.
Like This Post? Related Posts