Abarwanyi b’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bamaze igihe mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Leta ya Sudan yemewe, batangaje ko bemeye icyifuzo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika imirwano mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi.
Mu
itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, wavuze ko
icyemezo cyo kwemera guhagarika imirwano kigamije “koroshya ibikorwa
by’ubutabazi no kurengera abasivili bakomeje guhura n’akaga.”
RSF yagize ati “Twiyemeje gushyira mu bikorwa aya masezerano
vuba kandi dutangire ibiganiro bigamije guhagarika burundu imirwano.”
Aba barwanyi bari baherutse gufata Umujyi wa El Fasher
aho bashinjijwe kwica abasivili benshi, ibyahuruje amahanga.
Nubwo RSF yatangaje ko yiteguye guhagarika imirwano,
abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko ibiganiro bikirimo gukorwa
kandi ko amasezerano ya nyuma yo guhagarika imirwano byemewe atarashyirwaho
umukono n’impande zombi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika,
Tammy Bruce, yagize ati “Turacyasaba RSF na SAF [Ingabo za Leta]
gushyigikira umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gushyiraho agahenge
k’ubutabazi mu gufasha abaturage.”
Uko guhagarika imirwano kwateguwe n’itsinda ry’abahuza
rizwi nka “Quad” rigizwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, Misiri, Arabie
Saoudite, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Intambara muri Sudan yatangiye muri Mata 2023, nyuma
y’uko habayeho kutumvikana hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta, Gen.
Abdel-Fattah Burhan, n’uwahoze ari umwungiriza we Gen. Mohammed Hamdan Dagalo,
uzwi cyane ku izina rya Hemedti, usigaye uyobora umutwe wa Rapid Support
Forces.
Aba bagabo bombi bafatanyije mu guhirika ku butegetsi
uwari Perezida Omar al-Bashir mu 2019, ndetse nyuma banakorana mu guhirika
ubutegetsi bw’abasivili mu 2021.
Nyuma barashyamiranye bishingiye ku kukunanirwa
gusaranganya ubutegetsi mu ngabo no mu nzego za gisivili.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu barenga miliyoni 14 bamaze kuva mu byabo, abandi barenga 40.000 bamaze kwicwa.