Mbonimpa Matusera
uzwi mu muziki nyarwanda Water
Sax Methuselah unafatwa nk’umwe mu bahanga
mu kuvuza igikoresho cya saxophone mu Rwanda yateguje abakunzi be
igitaramo azabamurikiramo umzingo we wa kabiri yise Wazimba .
Uyu mugabo wakuriye mu ishuri rya
Muzika ryo ku Nyundo akaba n’umwe
mu mfura zaryo guhera mu mwaka wa 2013
aho yatangiye kujya agaragara mu bitaramo bitandukanye akoresha injyana ya Nkombo Fusion ikubiyemo ndetse n’umuziki wo ku isi (World Music).akoresheje igikoresho
cya Saxophone ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye muri muzika gakondo
nyafurika
Uyu muhanzi
uvuka mu karere ka Rusizi mu kiganiro
yahaye umunyamakuru wa BTN Rwanda
yamubwiye ko umuzingo we yawise Wazimba
izina akomora mu rurimi rwo ku kirwa cya
nkombo ruzwi nk’amahavu akaba yararikorsheje ashaka gukomeza guhesha urwo rurimi
agaciro nubwo Atariho avuka ariko barukoresha cyane muri kariya karereka Rusizi .
Yakomeje avuka
ko ijambo Wazimba mu rurimi rw’ igihavu
rivuga ngo Wakiba Ziva” bivuga gusaba imbabazi cyangwa kwemera ikosa mu
gihe wakosheje mu bantu .
Ati: “Impamvu nayise Wazimba nuko mu buzima nta muntu udakosa. Nashakaga gukangura abantu kugira urukundo, no gusaba imbabazi igihe wakosherejwe cyangwa wakosheje.”
Mu dushya
twitezwe muri iki gitaramo ni uko Water Sax Methuselah n’abacuranzi be biteguye
gutarama no guha abazaritabira icyo
gitaramo ibihe byiza by’umuziki
w’umwimerere.”
Ku rubyiniro azafatanya n’abandi bahanzi
bafite umwihariko barimo Itorero Intayoberana, umuhanzi Shom ndetse na DJ Juan
Album Wazimba izaba ikurikira iya mbere
Methuselah yari yasohoye, igaragaza iterambere n’ubwiyongere mu bitekerezo
n’ubuhanga mu myandikire n’icurangire.
Biteganyijwe igitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri yise "Wazimba" kizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2025 kuri Mundi Center, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 kubaguze amatike mbere y’igitaramo naho abazayagurira ku muryango bikaba ibihumbi 15.